AmakuruImikino

Abouba Bashunga yavanye Rayon Sports mu menyo ya Espoir FC

Ikipe ya Rayon Sports ibifashijwemo n’umunyezamu Bashunga Abouba, yanganyije na Espoir FC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona.

Ni umukino iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yari yasuyemo Espoir i Rusizi, nyuma yo gutsinda Sunrise FC igitego 1-0 ku munsi wa gatanu wa shampiyona.

Nk’ibisanzwe umunya-Caméroun Essombe Willy Onana ni we wafunguriye Rayon Sports amazamu, gusa Fred Muhoozi ahita atsindira Espoir FC ibitego bibiri byayifashije kurangiza igice cya mbere iyoboye umukino n’ibitego 2-1.

Myugariro Niyigena Clement ni we wishyuriye Rayon Sports, nyuma ya Coup-Franc yari itewe na Nizigiyimana Karim Mackenzie.

Espoir FC yashoboraga gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa 85 ubwo Yussuf Niyitanga ‘Sankara’ yakorerwagaho ikosa mu rubuga rw’amahina umusifuzi akabona Penaliti, gusa rutahizamu Drissa Dagnogo ayiteye ikurwamo n’umunyezamu Abouba Bashunga.

Kuri ubu Rayon Sports ifite amanota 11 mu mikino itandatu ya shampiyona imaze gukina, ikaba iri ku mwanya wa gatatu by’agateganyo.

Irarusha amanota abiri yonyine mukeba wayo APR FC ifite imikino itatu y’ibirarane.

Mu yindi mikino: AS Kigali yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-1, Etoile de l’Est itsinda Gasogi United, Kiyovu Sports itsinda Etincelles FC ibitego 2-0, Police FC itsinda Marines igitego 1-0 mu gihe Bugesera FC na Rutsiro baguye miswi 0-0.

AS Kigali ni yo ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 14, ikaba irusha inota rimwe Kiyovu Sports ya kabiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger