AmakuruAmakuru ashushye

Abongereza bakajije umurego mu kwamagana Donald Trump uri mu gihugu cyabo. (+ AMAFOTO)

Nyuma yaho Perezida wa Leta z’unze ubumwe z’Amerika, Donald Trump agereye mu gihugu cy’ubwongereza mu ruzinduko rw’iminsi Ibiri, imyigaragabyo imwamagana yafashe indi ntera mugihe we avuga ko ntacyo imutwaye kandi azi neza ko abongereza bamukunda.

Iyi myigaragabyo yatangiye ku munsi wejo hashize , Abongereza bakimara kumva ko Trump agiye kuza mu gihugu cyabo, gusa kuri uyu munsi ibintu byafashe indi ntera , ikindi gikorwa kigaragaza ko atishimiwe n’igipirizo (balloon) gifite ishusho nk’iye cyashyizwe mu kirere cy’Umujyi wa London , cyagurukijwe  hafi y’Inteko Ishinga Amategeko.

Gusa nubwo ibi byabaye ntibatumye Trump adakomeza uruzinduka afite mu gihugu cy’Ubwongereza dore ko yanahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, ndetse n’ Umwamikazi w’u Bwongereza.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya The Sun, Trump yavuze ibigwi Johnson wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga uherutse gusezera, ndetse avuga ko May nakomeza kwihambira ku gukomeza umubano mwiza na EU, ashobora guhomba amasezerano y’ubucuruzi na Amerika.

Domald Trump yananenze Theresa May aho yavuze ko Johnson  abona yavamo Minisitiri w’intebe mwiza, kubera ko iyo amwitegereje asanga yujuje ibisabwa. Si Therese  May Trump yanenze yanibasiye umuyobozi w’umujyi wa Londres, Sadiq Khan avuga ko nta kintu gifatika yakoze kubirebana no guhashya iterabwoba.

Trump yanagarutse ku Mwamikazi Elizabeth II bahuye  uyu munsi ari kumwe na Melania Trump, avuga ko ari umugore udasanzwe kandi mu myaka yose amaze ayobora iki gihugu ntaho yigeze atsikira.

Trump n’umufasha we Melania Trump bakigera mu bwongereza
Trump yanahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May
Perezida Trump yahuye n’umwamikazi w’ubwongereza, Elizabeth II

 

Abongereza n’ibyapa binini biriho amagambo yamagana Donald Trump
Igipurizo kinini abagenda bamagana Trump bari kugenda bafite

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger