Amakuru

Abofisiye batanu ba Uganda batawe muri yombi na Polisi ya Kenya

Abapolisi batanu ba Uganda bakorera kuri sitasiyo ya Tororo i Busiya, batawe muri yombi na Polisi y’igihugu cya Kenya bakurikiranyweho guhungabanya umutekano wa Kenya.

Aba bapolisi nyuma baje kurekurwa, bafatiwe ku mupaka uhuza Kenya na Uganda nyuma yo kwinjira muri Kenya mu buryo butemewe n’amategeko.

Bafatiwe ahitwa Korinda ku muhanda wa Busiya-Kisumu bakurikiye ikamyo yari itwaye ibicuruzwa bya magendu. Ngo bafatiwe mu birometero bitanu uvuye ku mupaka ugabanya Kenya na Uganda.

Imodoka aba bapolisi bifashishaga na yo yafashwe n’ubuyobozi bwa Polisi ya Kenya.

Umwe mu babonye bariya bapolisi ba Uganda bafatwa, yabwiye Dail Monitor dukesha iyi nkuru ko nyuma yo gufatwa bahise bamburwa imbunda na Polisi ya Kenya, nyuma bakajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kenya ya Busiya kugira ngo bahatwe ibibazo.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya bariya bapolisi ba Uganda yanemejwe na John Nyoike uyobora Polisi ya Kenya muri Busiya.

Ati” Barafashwe nyuma yo kwinjira muri Kenya banyuze Buteba na Alupe aho bari bakurikiye ikamyo yari itwaye ibicuruzwa bitemewe.”

Afande Nyoike yavuze ko byarangiye bariya bapolisi bisanze ku butaka bwa Kenya, ngo kuko nta kimenyetso kigaragaza umupaka.

Ati” Nta bibazo dufitenye na bo kuko birukankanaga ikamyo, kandi kubera ko nta kigaragaza umupaka kiriho, byarangiye bisanze ku kindi gice cy’umupaka.”

Yongeyeho ko bariya bofisiye barekuwe, gusa polisi ya Kenya ikaba yaratangiye iperereza mu rwego rwo kumenya iby’iriya kamyo yari iturutse i Kampala bikarangira izimiriye muri Kenya.

Ibi byanashimangiwe na Komiseri wa Polisi muri Busiya Jacob Narengo.

Yagize ati” Dufite ubutaka bumeze kimwe, abaturage bavuga ururimi rumwe ndetse nta n’ikigaragaza ko hari umupaka. Biragoranye cyane kuri bariya bapolisi kugira ngo bamenye ko bari muri Kenya cyangwa muri Uganda.”

Bivugwa ko iriya kamyo yari itwaye ibicuruzwa byiganjemo ibyuma, amabateri y’imodoka ashaje, amapine y’imodoka n’ibindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger