AmakuruAmakuru ashushye

Abo mu muryango wa Amb Joseph Habineza batangaje italiki yo kumusezeraho bwa nyuma

Nyuma y’umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye mu gihugu cya Kenya aho Amb Joseph Habineza wahawe akazina ka ‘Joe’ na benshi mu banyarwanda kuri uyu wa Kane tariki 26 Kanama 2021 nibwo hatangajwe italiki y’umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma mu Rwanda.

Ambasaderi Joseph Habineza wigeze kuba Minisitiri w’umuco na Siporo yitabye Imana afite imyaka 56 y’amavuko. Yitabye Imana ku wa 20 Kanama 2021 ari i Nairobi muri Kenya azize uburwayi.

Abo mu muryango wa Ambasaderi Joseph Habineza (Joe) batangaje ko azashyingurwa ku wa Mbere tariki 30 Kanama 2021.

Ibi babitangarije mu muhango wo kwibuka nyakwigendera wateguwe n’Abanyarwanda baba muri Kenya.

Biteganyijwe ko umurambo wa Amb. Joseph Habineza ugezwa mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021.

Ambasaderi Joseph Habineza yakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma, abantu benshi bakaba barababajwe n’urupfu rwe

Uretse kuba yarabaye Minisitiri, umwanya yavuyeho muri 2015, Joseph Habineza yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Nigeria.

Habineza yitabye Imana hashize iminsi mike yizihije isabukuru y’imyaka 33 yari amaze ashinze urugo.

Muri Kenya aho asanzwe anafite abo mu muryango we benshi, kuri uyu wa Kane tariki 26 Kanama 2021 nibwo habaye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger