Amakuru ashushyePolitiki

Abigamba kuvura indwara zananiranye akabo kashobotse

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye gusohora amabwiriza akumira abamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi bw’indwara zirimo n’izidakira, bumaze kwiganza hirya no hino mu gihugu.

Ibi byatangarijwe mu biganiro  byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 14 Mutarama byahuje Minisiteri y’Ubuzima n’inzego zirimo RDB, RURA, itangazamakuru, n’abafite aho bahurira na serivisi z’ubuzima.

Aya mabwiriza mashya agiye gusohoka, avuga ko nta muntu uzaba yemerewe kwamamaza ibikorwa by’ubuvuzi atagaragaje icyangombwa gitangwa na Minisiteri y’ubuzima.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane yavuze ko ubusanzwe kwamamaza imiti n’ibindi bikorwa by’ubuvuzi bitemewe, ariko byari bisigaye bikorwa ndetse bimaze gufata indi ntera mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Hari nk’abo njya numva ngo bavura inyatsi, abagore babuze abagabo bakabashakira abagabo, ubwo buvuzi ntabwo tuzi mu gihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko nubwo hasanzweho amabwiriza abibuza, hagiye gushyirwaho amashya abuza umuntu wese kubikora atabiherewe uburenganzira.

Ati “Nta muntu wemerewe kujya gutanga ikiganiro adahagarariye urwego ruzwi na Minisiteri y’Ubuzima yabitangiye uburenganzira bwanditse. Ni ukuvuga ngo umujyanama w’ubuzima ashobora kujya kuri Radio y’abaturage agatanga ikiganiro cyangwa abandi bakozi ba Minisiteri bazwi.”

Ingingo ya 3 y’aya mabwiriza agiye gusohoka ivuga ko “Umuntu wese abujijwe kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi mu buryo bw’amashusho, mu biganiro, mu bitabo, mu muhanda, akoresheje indangururamajwi n’imbuga nkoranyambaga.”

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko itangazamakuru ribujijwe gutangaza ibikorwa byo kwamamaza imiti n’ubuvuzi keretse igihe ushaka izo serivisi agaragaje icyangombwa cyanditse cya Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano, kibimwemerera.

Minisitri Dr. Gashumba yavuze ko biteguye gukorana na buri wese utanga ubutumwa bufitiye akamaro abanyarwanda.

Minisante ivuga ko ibiganiro n’impande zose zirebwa n’aya mabwiriza bikomeje mbere y’uko aya mabwiriza asohoka, ibihano bikazajya biteganywa na RURA ifite mu nshingano kugenzura imikorere y’ibitangazamakuru mu Rwanda.

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Gashumba

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger