AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Abifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda bashyizwe igorora

Ku wa 22 Nyakanga minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko iri kwakira ubusabe bw’abashaka kwinjira mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rukuru rwa Officier.

Iri tangazo risohotse nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize hakwirakwira itangazo rihamagarira abantu bize kaminuza mu bijyanye n’ubuganga kwiyandikisha kuri nimero za telefone zatanzwe gusa ibi byaje guterwa utwatsi na minisiteri y’ingabo aho yatangaje ko iryo tangazo ritaturutse mu ngabo z’u Rwanda bityo ko ntawe ugomba kuriha agaciro.

Iri tangazo rihamagarira abasore n’inkumi bujuje ibisabwa rirasaba ko bajya kwiyandikisha ku biro by’akarere batuyemo bitarenze tariki ya 31 Nyakanga.
Bimwe mu bisabwa ni uko ni: Kuba uri umunyarwanda, Ufite imyaka 18 kugeza kuri 27, Kuba ufite ubuzima buzira umuze bigenwa na muganga, kuba urakatiwe n’inkiko, kuba utarigeze kwirukanwa mu mirimo ya leta, Kuba ufite icyemezo kigaragaza ko warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) n’icyiro cya mbere cya IPRC mu bumenyi bwihariye (A1-Engineering) n’ibindi wasanga munsi y’iyi nkuru.

Iri tangazo kandi risaba abize ubumenyi rusange kuba batarengeje imyaka 24 naho abize iby’ubumenyi bwihariye (Specialists) mu ishami ry’ubuganga (Medecine) cyangwa ubuhanga (Engineers) bo bakaba batarengeje imyaka 27.
Kujya kwiyandikisha witwaza; Indangamuntu, Icyemezo cyerekana amashuri wize, Icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’umurenge n’icyemezo cyo kuba utarakatiwe n’inkiko.
Abiyandikishije bakaba bazakora ibizamini by’ijonjora kuva ku wa 2 kugeza kuwa 9 Kanama 2021 ku masite yagaragajwe mu itangazo wasoma unsi y’iyi nkuru.


Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger