AmakuruAmakuru ashushyeCover Story

Abifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda bahawe ikaze

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwahaye ikaze abifuza kwinjira mu mu gisirikare ku rwego rw’aba Ofisiye (Cadet courses) ko batangira kwiyandikisha ku bigo bya gisirikare bibegereye, ku mirenge no kuri za ofisi za DASSO Commander mu turere.

Ni itangazo ryatanzwe n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, muri Brigade ya 402 ishami rishinzwe abakozi mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019.

Ibyo ugomba kwinjira mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa ofisiye agomba kuba yujuje

  1. Kuba ari umunyarwanda kandi afite ibyangombwa byose bimuranga
  2. Kuba yararangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza (University Graduate)
  3. Kuba afite imyaka hagati ya 18 kugeza kuri 25 ku bize ubumenyi rusange (social sciences) n’imyaka 26-27 kuri ba Enjiniyeri na ba Dogiteri (Enginneers and Doctors).
  4. Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu
  5. Kuba ari ingaragu
  6. Kuba afite ubuzima buzira umuze (Physical fitness)

Abujuje ibisabwa kandi babyifuza basabwe guhita batangira kwiyandikisha vuba bakimara kubona itangazo kuko itariki ntarengwa yo kureba abiyandikishije no gusuzuma ibyangombwa ari tariki ya 03 Mutarama 2020 mu turere twa Gatsibo na Nyagatare na tariki ya 05 Mutarama 2020 mu turere twa Kayonza na Rwamagana.

Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara kuri telefoni igendanwa 0788356630

Twitter
WhatsApp
FbMessenger