AmakuruImyidagaduro

Ab’i Kayonza basogongejwe ku muco w’abahanzi b’i Kigali-AMAFOTO

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya  17 Kanama 2018 mu Mujyi wa Kayonza ahitwa Mid Land Motel habereye igitaramo cya kabiri cy’ubukangurambaga bwa ‘Rwandan Music First’ bugamije gukundisha abanyarwanda umuziki wabo, maze abahanzi barimo Queen Cha, Asinah n’umuhanzi ukizamuka Nick Dimpoz babyinisha ab’i Kayonza karahava.

Iki gitaramo cyo gukundisha abanyarwanda umuziki nyarwanda mu bukangurambaga bwise ‘Rwanda Music First’ cyabereye i Kayonza cyari cyabanjirijwe n’icyari cyabereye i Rusizi.

Abahanzi batandukanye barimo Queen Cha, Asinah, Bull Dog, P Fla na Nick Dimpoz ni bo bafatanyije n’abandi bo muri aka karere gutaramira abari bitabiriye ubu bukangurambaga.

Asinah wari wamabaye ku buryo butamenyerewe  ku bahanzi bo mu ntara yabyinishije abasore bari baje muri iki gitaramo karahava ndetse ari na ko acishamo akerekana ikibero cye, ku rundi ruhande ariko na Queen Cha ntiyoroheye aba basore kuko na we yababyinishije bagataha birahira aba bahanzikazi bari baturutse i Kigali.

Muri iki gitaramo, umuhanzi ukizamuka ariko akaba amenyerewe muri Filime nyarwanda, Nick Dimpoz yabyinishije umubyeyi wari witabiriye iki gitaramo  ataha avuga ati ab’i Kigali barakaze.

Ubu bukangurambaga bwa ‘Rwanda Music First’ bwaje nyuma y’uko abanyamakuru ba hano mu Rwanda bagiye muri Uganda bagasanga itangazamakuru ryaho ridaha agaciro umuziki nyarwanda , bataha bahinduye umuvuno bavuga ko bagiye guteza imbere umuziki nyarwanda uko bashoboye ku buryo uzagera ku rwego rushimishije.

Uyu musore yatahanye akanyamuneza

Nick Dimpoz yabyinishije uyu mu byeyi

Bull Dog na we yari ahari …ni mu gitaramo cya Rwanda Music Firts
P Fla na Bull Dog
P Fla

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger