AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Abazimu b’iwacu batazima baguhunde umutima w’i Rwanda – Rutangarwamaboko abwira Kambanda

Ku cyumweru tariki ya 25 Ukwakira, ni bwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransis, yagize Musenyeri Antoine Kambanda usanzwe ari Arikibishopu wa Kigali umu-Karidinali aba uwa mbere ugizwe umu-Karidinali mu mateka ya Kiliziya gatolika mu Rwanda.

Papa yemeje ko yagize Kambanda n’abandi 12 ba Karidinali, ubwo yari ayoboye isengesho ry’Indamutso ya Malayika ryabereye muri Kiliziya ya Mutagatifu Petero i Roma.

Inkuru y’uko Musenyeri Kambanda yagizwe Karidinali yatashye mu rw’imisozi igihumbi ku gicamunsi cyo ku cyumweru, yakirwa n’amashimwe abantu batandukanye bamwoherereje.

Mu bamushimiye harimo n’umuganga gakondo , umushakashatsi, umwigisha w’ubuzima bushingiye ku muco akaba n’inzobere mu by’umuco, amateka, imbonezabitekerezo (Filosofiya) n’ubuzima bwa muntu bushingiye ku myizerere, imyumvire, imitekerereze, imyitwarire ndetse n’imigirire; hejuru y’ibyo akaba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco (RCHC), Rutangarwamaboko.

Abinyujije kuri Twitter ye yagize ati: “Nkundakozera iz’u Rwanda ntiziburira no mu bizanano ntiruzima dore n’ubu kuva rwabaho rubonye karidinali wa mbere mu Mateka yarwo. Igituma u Rwanda rutazima ntikikazimizwe ngo kirenzwe ingohe kandi mbibutse ko Musenyeri Karidinali batazarurutira Imandwa Nkuru Mbandoga Umwami!”

Yunzemo ati: “Imandwa ntitugira ubwiko, ishyuka Mwenimana Kambanda Antoine, Imana y’i Rwanda n’abazimu bacu batazima baguhunde umutima w’i Rwanda utaguhuza icyuho twatewe n’Amateka y’icinyizamuco n’Ihonyantekerezo twagiriwe no kugeza n’ubu. Dutsinde reka ibyawe ufate ibyanjye, kuko umuco ari wo shingiro.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard, na we yashimiye Musenyeri Kambanda amusaba gukemura bamwe mu bashinzwe umurimo wa Kiliziya batatiye igihango cy’ubushumba bagahitamo gukora ibikorwa bisenya sosiyete.

Birasa n’aho Bamporiki yitsaga ku barimo Padiri Nahimana uba mu Bufaransa, ukunze kurangwa n’ibikorwa bisebya u Rwanda.

Ati: “Urwanda nirwande, rugwize ubwema n’i Roma iyo. Umugisha wa gishumba Kambanda Antoine ashumbanye ukebure abatatiriye igihango cy’ubushumba bagatutira batubaka, abagannye ishyanga nta ruhushya, bataye ishyo, Intama zigubwe neza haba hanze no munzu umu. Ishyuka Mwenimana, Ndagucyeje.”

Abarimo Umushinjacyaha Mukuru, Faustin Nteziryayo, Amb. Olivier Nduhumgirehe, Dr Sabin Nsanzimana uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) n’abandi benshi, na bo batambukije ubutumwa bushimira Karidinali mushya Antoine Kambanda.

Kugira ngo umuntu abe cardinal biri mu bushake bwite bwa Papa kuko nta tora ribaho, bikorwa mu busesenguzi bwe, akitoranyiriza abamufasha. Ba Cardinal nibo batora ba Papa, bivuze ko buri cardinal aba ari umukandida.

Musenyeri Kambanda azakomeza kuyobora Diyosezi ya Kigali kuko aba ari Musenyeri nk’abandi, nubwo afite ikindi cyiciro cyisumbuye abarizwamo, nk’uko na Papa ari Musenyeri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger