AmakuruImikino

Abazasifura umukino wa Rayon Sports na Gor Mahia bamenyekanye

Umukino ubanza w’itsinda Rayon Sports izakiramo Gor Mahia kuri iki cyumweru uzasifurwa n’abasifuzi bakomoka mu gihugu cya Misiri, bayobowe na Amin Mohamed Omar uzaba ari umusifuzi wo hagati mu kibuga.

Uyu mukino uteganyijwe kuba kuri iki cyumweru, ku wa 06 Gicurasi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Uyu mukino wahawe kuyoborwa n’abasifuzi bakomoka mu gihugu cya Misiri barangajwe imbere na Amin Mohamed Omar uzaba ari hagati mu kibuga akazaba yungirijwe na Tahssen Abo El Sadat Bedyer cyo kimwe na Mahmoud Ahmed Abo El Regal.

Amakuru aturuka muri Gor Mahia isanzwe inakinamo abakinnyi batandukanye bakinnye hano mu Rwanda nka Jacques Tuyisenge ndetse na bamwe mu banyuze muri Rayon Sports nka Nizigiyimana Kharim Makenzi na Meddie Kagere, avuga ko iyi kipe ya rubanda muri Kenya ngo yiteguye kuzana abafana benshi bashoboka i Kigali mu rwego rwo guhangana na Rayon Sports itajya yiburira ku bafana iyo yakiniye mu rugo.

Rayon Sports na Gor Mahia ziherereye mu tsinda rya kane muri aya marushanwa, zikaba ziri kumwe na Yanga Africans yo muri Tanzania ndetse na U.S.M Alger yo mu gihugu cya Algeria.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger