AmakuruUbukungu

Abazamura ibiciro by’inyama uko bishajiye baburiwe RICA ivuga uko bigomba kugenda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge n’Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) cyatangaje ko ibiciro by’inyama bigomba kuguma uko byahoze bityo abazafatwa babizamuye nta mpamvu ifatika bazabihanirwa.

Ibi bitangajwe hashingiwe ku bugenzuzi bukomeje gukorwa hirya no hino ku masoko yo mu Mujyi wa Kigali, bikaba byagaragaye ko hari abacuruzi bakomeje kuzamura ibiciro by’inyama nta mpamvu ifatika bafite.

Itangazo ryatanzwe n’ iki kigo ryo ku wa 31 Gicurasi 2022, rigira riti: “Ibiciro by’inyama ku masoko bigomba kuguma uko byari bisanzwe mu Mujyi wa Kigali, aho igiciro cyo kurangura ku ibagiro cyari hagati ya 2700 na 2900 by’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe icyo kudandaza ku isoko (boucherie) cyari hagati ya 3200 na 3500 by’amafaranga y’u Rwanda”.

Iki kigo cyasabye abacuruzi kumanika ibiciro ku buryo bigaragarira abaguzi bose, gutanga inyemezabwishyu zihwanye n’amafaranga bakiriye, gukoresha iminzani yujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge.



Uzafatwa anyuranya n’aya mabwiriza azabihanirwa hakurikijwe amategeko nk’uko RICA ibitangaza kandi ko ku bufatanye n’izindi nzego bireba ikomeje gukora ubugenzuzi.

Ni icyemezo cyafahswe hashingiye ku itegeko No 36/2012 ryo ku wa 21/9/2012 rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi.

Ibiciro by’inyama byazamutse cyane nyuma y’uko indwara y’ubuganga yibasiye amatungo mu duce dutandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Ntara y’Amajyepfo ku buryo utwinshi turi mu kato. Hahise hafatwa ingamba zirimo izo gufunga amasoko y’amatungo.

Ibi byatumye hamwe na hamwe inyama zitongera kuhaboneka, n’aho zibonetse ibiciro ugasanga bihanitse ku buryo hari n’aho ikilo cyageze ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 4.

Iyi ndwara y’ubuganga (Rift Valley Fever Disease) ifata inka n’andi matungo yuza arimo ihene n’intama kandi ifata n’abantu ikaba yanabahitana bityo basabwa kwirinda kurya amatungo atapimwe. Ikwirakwiza n’imibu cyangwa amasazi arya amatungo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger