AmakuruImyidagaduro

Abazajya bacuranga ibihangano by’abanyamahanga bagiye gufatirwa ibyemezo

Mu kwezi k’Ugushyingo ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Abanditsi mu Rwanda (RSAU) butangaza buzatangira gufatira ibihano abantu, kampani , ibigo n’ibandi bazajya bacura imiziki y’abanyamahanga ntaburenganzira babifitiye.

Ibi bije nyuma y’impaka zimaze iminsi mu myidagaduro aha nini zigaruka kubijyanye no kubungabunga uburenganzira umutungo bwite mu by’ubwenge harebwa uko abahanzi barushaho gutungwa n’ibihangano byabo.

Iri shyirahawe ry’abanditsi RSAU risanzwe rikurikirana inyungu z’ibihangano by’abanyarwanda ariko  byandikishijwe mu mategeko, abahanzi nabo ubwabo bemereye iri shyirahamwe  bariha uburenganzira bwo kubishyuriza ibihangano byabo mu rwego rwo gufasha abahanzi kubyaza umusaruro umitungo bwite mu by’ubwenge.

Iri shyirahamwe  rivuga ko amafaranga azajya ava mu bihangano by’abanyamahanga izajya iyohereza  mu bihugu abahanzi bishyurizwe  babarizwamo  gusa ngo ibi bizaba kubahanzi basanzwe bakorana n’amashyirahamwe y’abanditsi nk’iri mu bihugu byabo.

Muhizi Olivier umwe mu bayobozi ba RSAU mu kiganiro yagiranye na Eachamps yavuze ko kuri ubu batangiye no gukurikirana inyungu z’abahanzi b’abanyamahanga bafite ibihango bicurangwa mu Rwanda. Ibi babikoze ku bufatanye n’Urugaga Mpuzamahanga rw’Abanditsi (CISAC).

Abazajya bishyura ibihango by’abanyamahanga bakoresheje cyangwa se bacuranze ni abazajya babikoresha mu ruhame mu bitangazamakuru, mu tubari, ubukwe, utubyiniro, ibitaramo, n’ahandi mubikorwa bigamije inyungu.

Uyu muyobozi yongeraho ko murwego rwo gushyira mubikorwa iyi gahunda yabo bamaze kumvikana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) ari nacyo cyabahaye ibiciro bazajya bakoresha bishyuza ibi  bihangano.

Akomeza avuga ko mu kwezi k’Ugushyingo ari bwo bazatangira  gutanga ibirego ku bazaba barenze ku matego kuko igihe bihaye cyo kugirango abanyarwanda babanze babimenyere cyarangiye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger