AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Abayobozi basaga 400 bamaze kwerekeza mu mwiherero wa 17 I Gabiro [AMAFOTO]

Abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta n’ibigo biyishamikiyeho, ab’ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi, berekeje mu kigo cy’imyitozo cya Gisirikare i Gabiro, mu mwiherero w’iminsi ine ugiye kuba ku nshuro ya 17.

Ni igikorwa kimaze kumenyerwa kuva mu 2004, aho abayobozi mu nzego zitandukanye bava mu biro bakerekeza mu mwiherero. Ni umwanya wo kurushaho gutekereza ku nshingano bafite nk’abayobozi kugira ngo buri wese azubahirize neza; gukomeza gufata ingamba zo gukosora ahagararagaye imbaraga nke mu byagombaga gukorwa n’inzego zinyuranye za Leta ndetse n’iz’abikorera.

Hanafatwa ingamba zo gushimangira ubwuzuzanye bw’Inzego zitandukanye, iza Leta, iz’abikorera, n’abandi bafatanyabikorwa, mu rwego rwo gufasha Igihugu kugera ku cyerekezo cyo kwigira no kwigenera ejo heza.

Abasesenguzi berekana ko umwiherero utanga umusaruro mu miyoborere y’igihugu, kuko wibutsa abayobozi ko hari inshingano bafite kandi ibyo batujuje neza bagomba kubibazwa. Ibi ngo bituma babigira ibyabo bityo no mu byemezo bafata ntibahubuke.

Umwiherero utuma abayobozi basubiza amaso inyuma bakareba ibikorwa mu gihugu uko bikorwa, bigatuma bafata umurongo mwiza ku cyerekezo.

Uretse kuganira nk’abayobozi ku iterambere ry’igihugu binyuze mu miyoborere inoze no kuzirikana kubazwa inshingano, imyanzuro myinshi iyifatirwamo igaruka cyane ku buzima n’imibereho y’abanyarwanda.

Urwego rw’Imiyoborere (RGB), ruvuga ko kuva mu 2004 kugeza mu 2015 imyanzuro 299 yafashwe yashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 75% ni mu gihe 20% itashyizwe mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe. Icyakora 1% byayo ntiyigeze ishyirwa mu bikorwa na gato naho 4% ibyayo ntibyamenyekanye.

Buri mwaka umwiherero ugira ingingo yihariye bitewe n’ibihe igihugu kirimo n’icyerekezo cyacyo.

Umuyobobozi mukuru Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere, Dr Usta Kaitesi ahamya ko umwiherero w’abayobozi wahinduye byinshi ku cyerekezo cy’igihugu.

Ati “ Urugero mu 2007 habayeho ikiganiro cyo kwibaza, ku buryo bw’iterambere no guhinduka kw’abanyarwanda, mu 2008 habaho kuganira uburyo twarenga kuba igihugu gitungwa n’inkunga y’abandi kandi uwasubiza amaso inyuma yareba ko guhindura imitekerereze y’uburyo dutungwa n’inkunga y’abandi byafashije kurushaho ni nabyo byafashije na Politiki ya Made in Rwanda.”

Mu myanzuro yafashwe mu myaka 10 igera kuri 30% yarebanaga n’imibereho myiza 29% ijyanye n’imiyoborere, 35% yari iy’ubukungu naho 6% irebana n’ubutabera.

Mu mateka, Umwiherero ni igikorwa gishingiye ku muco nyarwanda aho Abayobozi b’Igihugu bahuraga bakaganira ku bibazo byugarije abaturage. Intego y’izi nama yari ugushaka ibisubizo ku bibazo byagaragajwe no kwiyemeza kubishyira mu bikorwa.

Imyanzuro y’umwiherero wa 16 wabaye muri Werurwe 2019

1. Kwihutisha iyubakwa ry’ibikorwaremezo by’ibanze kugira ngo Abanyarwanda babone serivisi bakenera mu Gihugu kandi hafi y’aho batuye.

2. Gusesengura inyungu Leta y’u Rwanda ivana mu mishinga itandukanye ifitemo imigabane (shares) no kwiga uburyo bwo kurushaho kuyibyaza umusaruro ku bufatanye n’abikorera.

3. Gusesengura no gufata ingamba zo gukemura imbogamizi zibangamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), harimo ibijyanye n’imisoro ibangamira bimwe mu bikorerwa mu Rwanda.

4. Kongera imbaraga mu bikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi hibandwa cyane cyane kuri ibi bikurikira:

(i) ibikorwa by’iyamamazabuhinzi n’ubworozi (agriculture extension services),

(ii) gukemura imbogamizi zose zituma ibituruka ku buhinzi byera imbere mu Gihugu bihenda kurusha ibiva hanze, harimo no gusuzuma neza imisoro n’amahoro bitangwa mu rwego rw’ubuhinzi;

(iii) ubushakashatsi ku moko y’ibihingwa, kugabanya ibitumizwa hanze nk’ibihingwa dufitiye ubushobozi bwo guhinga mu Gihugu,

(iv) gufasha abikorera kurushaho kumenya ibihingwa bashoramo imari cyane cyane ibikenerwa n’inganda.

5. Gufatanya n’abikorera mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’amakusanyirizo y’amata kugira ngo ashobore kwakira umukamo w’aborozi wose kandi ugezwe ku isoko ry’abawukeneye harimo n’amashuri.

6. Gushyiraho ingamba zo kubyaza umusaruro ibishanga bidakoreshwa neza hifashishijwe urubyiruko rukora ubuhinzi kinyamwuga, kunoza igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka hagamijwe kubungabunga ubutaka buhingwa no kunoza imiturire.

7. Kongera imbaraga muri gahunda zo kuzamura ireme ry’uburezi hitabwa cyane cyane kuri ibi bikurikira:

(i) gukomeza kongera ku buryo bwihuse ibyumba by’amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike bw’abana mu mashuri,

(ii) kwihutisha kongera umubare w’abarimu babishoboye uhereye mu mashuri abanza n’ayisumbuye,

(iii) gukomeza kwihutisha guhuza amasomo yigishwa n’igihe (curriculum),

(iv) kuvugurura gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ku bufatanye n’inzego zose zibifitemo uruhare.

8. Gufatira ibihano abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragayeho imiyoborere mibi no kunyereza umutungo kandi abayobozi batabikurikiranye cyangwa babigizemo uruhare bakabibazwa.

9. Gushyiraho no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije kunganira ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé).

10. Gukemura imbogamizi zikibangamira ireme rya serivisi z’ubuvuzi, hitabwa cyane cyane kuri ibi bikurikira:

(i) kunoza imitegurire y’abaganga (medical education),

(ii)kwiga ku ngamba zo korohereza abaganga mu kazi kabo,

(iii) kuvugurura ibiciro by’umuriro n’amazi mu mavuriro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger