AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Abayobozi babiri bagereza bakurikiranyweho gucuruza abagore n’abakobwa bafungiyemo

Abayobozi babiri bagereza mu gihugu cya Mozambique, birukanwe ku mirimo nyuma y’iminsi 12 gusa bahawe inshingano zo kuyobora za gereza, bikaba byatewe n’ibibazo bitandukanye.

Umwe muri bo ni Herminia Nhamundze, umuyobozi wa gereza ya Ndhlavela y’abagore, aho ngo wasangaga abagororwa baho bahatirwa gukora uburaya, undi akaba Ramos Zambuco wo muri gereza bivugwa ko irinzwe cyane ya Maputo.

Nyuma gato yo kurahira kwabo mu ntangiriro z’uku kwezi, amakuru yagaragaye ko bombi bari bafite imanza bagomba kwitabira.

Amakuru avuga ko aba bombi bafunzwe bazira uruhare bagize mu irekurwa ry’imfungwa izwi cyane Momade Abdul Satar, uzwi cyane ku izina rya Nini Satar ryabaye muri 2014.

Mu Gushyingo 2000, Satar yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 24 azira kwica umunyamakuru ukomeye wakoraga inkuru zicukumbuye muri Mozambike, Carlos Cardoso.

Irekurwa rye ry’agateganyo nyuma ryavanyweho kuko icyemezo mpuzamahanga cyo kumuta muri yombi cyari gihari, yafatiwe muri Thailande yoherezwa muri Mozambike mu 2018.

BBC ivuga ko Minisitiri w’ubutabera, Helena Kida, na we yirukanye Alfredo Pires, uherutse kugirwa umuyobozi ushinzwe imiyoborere n’imari.

Minisiteri yavuze ko Bwana Pires yirukanwe nyuma y’uko Minisitiri amenye ko arimo gukorerwa iperereza mu Ntara y’amajyepfo ya Inhambane, kubera icyaha cyo kunyereza amafaranga.

Minisitiri w’ubutabera yavuze ko yagiriwe inama yo gushyiraho abayobozi basimbura abirukanywe n’ubwo atarabikora

Twitter
WhatsApp
FbMessenger