AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Abayobozi ba FIBA World na FIBA Africa batemberejwe Kigali Arena (+AMAFOTO)

Hamane Niang, umunya-Mali watorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku isi (FIBA World ) nibal Manave uyobora FIBA Afrique basuye inyubako ya Kigali Arena yenda gutahwa mu minsi mike iri imbere.

Muri iyi nyubako harimo ikibuga mpuzamahanga kizajya cyakira imikino y’intoki by’umwihariko Basketball ariko ikaba yanaberamo ibindi bikorwa bitandukanye by’imikino y’intoki.

Hamane Niang n’abari bamuherecyeje beretswe ibice bitandukanye by’iyi nzu iteye amatsiko umuntu akiyireba inyuma, berekwa ikibuga, aho abantu bicara, aho abantu bashobora gukorera imyitozo y’ingufu, ibyumba abatoza n’abakinnyi bambariramo n’ahandi hatandukanye.

Kigali Arena ni imwe mu nzu 10 z’imikino n’imyidagaduro ziri muri Afurika nibura zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 10,000 aho iya mbere ari The Covered Hall y’i Cairo mu Misiri yakira abantu 20,000 mu gihe iya mbere ku Isi ari Philippine Arena iri muri Philippines ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 55.

Muri iyi nzu  harimo umwanya abanyacyubahiro b’ikirenga bashobora kurebera ibikorwa biri mu kibuga bitabaye ngombwa ko baba begeranye n’abandi ahubwo bakaba bari hejuru hakikijwe ibirahire bitegeye ikibuga.

Kigali Arena ifite  icyumba abanyamakuru bazajya baganiriramo n’abazaba bakoreye ibikorwa muri iyi nzu.
Kigali Arena irimo ibiro by’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ndetse n’aho bazajya bakorera inama y’akazi.
Hamane Niang

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger