Amakuru ashushyePolitiki

Abayobozi ba Bugesera bahawe igihe ntarengwa cyo gukemura ibibazo by’imirire mibi mu bana

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera gukemura ikibazo cy’imirire mibi ikomeje kugaragara muri imwe mu mirenge igize aka karere bitarenze ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.

Ibi Minisitiri Shyaka yabigarutseho kuri uyu wa 23 Gashyantare ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi itatu wahuzaga Inama Njyanama na Nyobozi ndetse n’abakozi b’Akarere ka Bugesera.

Minisitiri Shyaka yashimye intambwe iri guterwa na Bugesera mu kuba akarere gafite ibikorwa remezo biteye imbere birimo n’ikibuga cy’indege kiri kuhubakwa ariko abibutsa ko ikibazo cy’imirire mibi mu bana kitari gikwiye kuba kikirangwa muri aka karere.

Shyaka yibukije aba bayobozi ko ahazaza heza h’igihugu hazashingira ku buzima bwiza bw’abagituye.

Abayobozi b’imirenge ikigaragaramo umubare munini w’abana bafite ibibazo by’imirire yasabwe kwigira ku yateye intambwe mu gukemura iki kibazo. Iyo mirenge yakemuye ikibazo irimo Mayange ifite zeru, na Kamabuye yabashije kuvana mu mirire mibi abana 39.

Mukiza Olivier , Umuyobozi w’agateganyo w’umurenge wa Mwogo ari nawo ugaragaramo umubare munini w’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi aho bagera kuri 72, yavuze ko mu gukemura iki kibazo bagihura n’imbogamizi y’imyumvire y’ababyeyi.

Mu karere ka Bugesera Umurenge wa Mayange wonyine niwo wabashije kurwanya burundu imirire mibi mu bana, ugakurikirwa n’indi nka Kamabuye na Nyarugenge isigaranye batandatu, Mwogo ikaza ku mwanya wa nyuma igifite abana 72 bafite ibibazo by’imirire.

Umuyobozi w’Inama njyanama y’Akarere ka Bugesera, Ndahiro Donald yavuze ko bazafatanya n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge gukemura iki kibazo.

Nyuma yo kuganira kuri iki kibazo cy’imirire mibi mu bana no kwigira ku mirenge yagiye ibasha kugikemura, Minisitiri Shyaka yasabye imirenge ikigaragaramo ibi bibazo kuba babikemuye bitarenze ukwezi kwa Gicurasi.

Minisitiri Prof Shyaka Anastase yasabye ko ikibazo cy’imirire mibi cyakemuka vuba

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger