AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Abatuye muri Bannyahe biyemeje kujya guhanganira na Leta mu nkiko

Abaturage batuye mu gace kazwi nka Bannyahe gaherereye mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo biyemeje kujya guhanganira na Leta mu nkiko, nyuma yo kutanyurwa n’ibikubiye mu baruwa bohererejwe iturutse muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Ni nyuma y’inteko rusange yahuje aba baturage bagiranye n’ubuyobozi bw’umurenge wa Remera.

Muri iyi nama, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera Kalisa Jean Sauveur yasomeye abaturage igisubizo k’ibaruwa bandikiye minisitiri Francis Kaboneka, gusa ntibanyurwa n’ibiyikubiyemo ahubwo biyemeza kugana iy’inkiko.

Mu ibaruwa yaboherereje, Minisitiri Kaboneka yabwiye aba baturage ko “ikemezo cyafashwe n’akarere ka Gasabo kitahinduka,… ngo uburyo bwonyine bwashoboko ni ingurane itari amafaranga”.

Indi ngingo yari muri iyi baruwa ivuga ko “Ntawe ugomba kwitwaza inyungu ze bwite ngo abangamire ibikorwa byagahunda zo kwimura abantu”.

Bamwe mu baturage bavuze ko bandikiye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nk’inzira yabafasha gutegura urubanza.

Ngoga Jean Pierre umwe muri bo yagize ati”Dutandukana na Minisitiri ku murenge twavuze ko tugiye kuyoboka inkiko, igisubizo k’ibaruwa yaduhaye ntabwo ari iherezo ry’inkiko twari twamubwiye. Igikurikira ni inkiko zigasesengura ayo mategeko zikareba niba koko umuntu utuye mu kajagari itegeko ritamwemerera ingurane yifuza.”

Aba baturage bakomeje bavuga ko bagiye kwishyira hamwe muri iki kibazo, gusa bisegura ku buyobozi kugira ngo butazabafata nk’abahungabanya umutekano.

“Ku ibaruwa baduhaye yo gusinyaho ku bijyanye n’iyimurwa ku ngingo yaho ya gatanu bavugaga ko umuturage agomba kwimurwa kandi ahawe ingurane ikwiriye bumvikanyeho, ibi rero batubwiye ngo baduteganyirije inzu mu Busanza ngira ngo mu nama zoze twakoze ntabwo baraduha igisubizo gikwiriye ntabwo twazumvikanyeho.” Umwe mu batuye Bannyahe.

Aba baturage batumye Gitifu wabo gusubira kwa Kaboneka akamubwira y’uko ibaruwa yaboherereje itabanyuze, bikaba bivuga y’uko igisigaye ari ukwiyambaza ubutabera.

Aba baturage bavuga ko batanze kwimuka muri Bannyahe, gusa ngo icyo bifuza ni uko Leta yabaha ingurane y’ibyabo ikwiye.

Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kwimura abatuye muri aka gace ikabajyana mu nyubako zijyanye n’igihe, nyuma yo gusanga bubatse mu mbago z’igishanga ku buryo  bishobora gushyira ubuzima bwabo mu makuba.

kindi kandi ngo iyi midugugu uko ari itatu (igize Bannyahe) yubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko bugenga imyubakire n’imiturire yo mu mujyi wa Kigali.

Abaturage basomerwa ibaruwa.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger