AmakuruAmakuru ashushye

Abaturarwanda bafite ikibazo cy’amafoto ku ndangamuntu bashobora kuyahindurirwa

Nyuma yaho benshi mu banyarwanda bagiye batangaza ko babangamiwe nuko amafoto yabo asa bitandukanye nuko ubu basigaye basa ubu bashyizwe igorora.

Ubu ikigo cy’igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), kiratangaza ko abaturage bafite amafoto asa nabi mu ndangamuntu zabo cyangwa amafoto yabo akaba yarahindutse ugereranyije n’igihe bifotoreje n’impinduka zabaye mbese batayishimiye, bashobora kugana ibiro by’umukozi ushinzwe irangamimerere ku murenge basaba guhinduza ayo mafoto.

Umuyobozi w’agashami gashinzwe gukora indangamuntu mu kigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) Diedonné Manago Kayihura, avuga ko amakosa yose ku ndangamuntu asuzumwa n’umwanditsi w’Irangamimerere ku murenge.

Avuga ko umwanditsi w’Irangamimerere yemerewe kuyakosora igihe usaba gukosoza yagaragaje ibimenyetso bifatika, cyakora igihe umwanditsi w’irangamimerere abona harimo urujijo gusaba gukosora indangamuntu byoherezwa mu rukiko ariko nabwo ngo ntiwajya mu rukikiko utanyuze ku mwanditsi w’irangamimerere.

Agira ati “Iyo gukosoza kumvikanye ku mwanditsi w’irangamimerere aragukosorera nta kibazo, twe akadusaba guhindura indangamuntu”.

Ku bijyanye n’amafoto Diedonné Manago Kayihura avuga ko ibibazo byagiye bigaragara mu ndangamuntu bigaragaza ifoto y’umuntu itakijyanye n’uko asa mu ndangamuntu, NIDA itangaza ko byemewe kuza gukosoza ayo mafoto igihe ubisabye.

Avuga ko bisaba gusa kwihyura 1500frw ku Irembo, hanyuma n’ubundi usaba gukosoza akajya ku mwanditsi w’irangamimerere agasuzuma iby’iyo foto agafotorwa agategereza iminsi 30 indangamuntu ye akaba yayibonye.

Ku bijyanye no kuba hari abantu bigaragara ko bashyingiwe muri Sisiteme ariko mu by’ukuri ari ingaragu, ngo na byo si ngombwa ko umuntu ajya mu rukiko iyo umuntu afite ibimenyetso by’uko atashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Kuri ubu mu Rwanda harimo kuba gahunda zo gufasha abaturage ku bibazo by’irangamimerere izamara icyumweru cyose, kugira ngo abafite ibibazo by’irangamimerere bacikanwe birimo nko kwandukuza abapfuye bafashwe.

Ukosoza indangamuntu yitwaza icyemezo cy’amavuko kitarengeje iminsi 30 gitanzwe, cyangwa kigasimburwa n’ifishi y’ibarura y’ababyeyi, iyo ikaba ari ya fishi y’umuhondo yandikishijwemo umwana mbere ya 2007 ibikwa ku murenge iriho umukono wa Noteri.

Ushaka gukosoza indangamuntu utabonye ibyo byose yitwaza icyemezo cy’amazina yitwaga mu mashuri abanza kuko icyo gihe umwana aba atari yakagira ubwenge bwo guhinduza amazina, pasiporo cyangwa resepase yigeze kugenderaho agiye mu mahanga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger