AmakuruAmakuru ashushye

Abaturage b’i Beni bafashe mpiri icyihebe cya ADF

Abaturage bo muri Teritwari ya Beni ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu cyumweru gishize bafashe mpiri icyihebe cyo mu mutwe w’iterabwoba wa The Allied Democratic Forces (ADF).

Ni nyuma y’ibitero simusiga ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye ku birindiro by’uriya mutwe mu cyumweru gishize hifashishijwe indege z’intambara n’ibitwaro biremereye.

Icyihebe cyafashwe mpiri n’abaturage b’i Beni bivugwa ko kiri mu byakwiye imishwaro bihunga biriya bitero.

Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana kiriya cyihebe kiri mu minwe y’abaturage nyuma yo guhunga kikabagwamo.

Andi mafoto yerekana ibindi byihebe bibarirwa muri za mirongo na byo byafashwe n’ingabo za RDC n’iza Uganda, nyuma y’uko ingabo zidasanzwe z’ibihugu byombi zitangije ibikorwa byo gusanga ibyihebe mu mashyamba mu gusuzuma umusaruro ibitero byagabwe byagezeho.

Magingo aya ntiharamenyekana umubare wa nyawo w’ibyihebe byaba byarahitanwe na biriya bitero cyangwa ibyafashwe, gusa Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, aherutse gutangaza kuri Twitter ko umusaruro wagezweho ushimishije.

Icyihebe bivugwa ko cyafashwe mpiri n’abaturage b’i Beni

Twitter
WhatsApp
FbMessenger