AmakuruAmakuru ashushye

“Abatinya urukingo ni ukubera, ukwemera guke ..” Cardinal Kambanda

Arkiyeskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda arasaba Abanyarwanda by’umwihariko abakirisitu kubahiriza inama bagirwa n’inzego zibifitiye ububasha by’umwihariko inzego z’ubuzima zisaba ko bikingiza Covid-19.

Ubu ni ubutumwa yatanze mu kiganiro yagiranye na RBA agaruka ku bantu banga kwikingiza banga kubyitabira bishingikirije ku myemerere.

Cardinal Kambanda muri icyo kiganiro yavuze ko iyo ari imyumvire itari yo ahubwo ari ukwemera guke baba bafite.

Ubwo yagarukaga kuri ibi yagize ati “Kimwe mu bintu bigaragaza ukwemera ni ukutagira ubwoba. Ubwoba rero ntibujyana n’ukwemera.”

” Abatinya urukingo ni ukubera, ukwemera guke, ni ukubera ukutizera kuko Imana na none idukiza kandi idutabara ikoresha abantu.”

Cardinal Kambanda yakomeje avuga ko Imana ariyo ikoresha abantu yahaye ubuhanga bwo kurinda ibiremwa byayo.

Yagize ati “Indwara nyinshi tuzivurwa n’abantu Imana ikoresha, yahaye ubuhanga, bakavumbura imiti n’inkingo nk’uko twivuza kandi twikingiza n’izindi ndwara n’iki cyorezo nyuma y’imbaraga nyinshi zashyizwemo kugira ngo hagire igisubizo kiboneka, twabonye ko urukingo rwafashije abantu.”

Cardinal Kambanda yasoze ubu butumwa bwe agira ati “Hanyuma rero kugira ngo inkingo ziboneke, noneho umuntu avuge ngo ntiyikingiza, ni ibintu bibabaje, abantu bashire impungenge bakire urukingo binadufashe kutanduzanya.”

Arkiyeskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda avuga ko ari amahirwe kuba u Rwanda rwarabashije kubona inkingo mu gihe mu bihe bishize hariho ikibazo gikomeye cy’uko hari ibihugu bikize bikomeje kuzikubira.

Mu gihe hirya no hino ku Isi icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukaza umurego, bimwe mu biteganywa n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ryacyo ni ukwikingiza ariko hari abanga kubyitabira bishingikirije ku myemerere itandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger