AmakuruImyidagaduro

Abatekamutwe bari barajujubije abantu biyitirira ibyamamare berekanwe

Kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Kanama 2018 herekanwe abatekamutwe bari bamaze iminsi barajujubije abantu biyitirira abahanzi n’abandi bazwi cyane mu bijyanye n’imyidagaduro bagasaba abantu amafaranga.

Aba batekamutwe babiri bamaze gufatwa berekanwe uyu munsi ahagana saa yine z’igitondo ku cyicaro cy’urwego rw’Igihugu rw’Iperereza (Rwanda Investigation Bureau) RIB.

Mu minsi ishize nibwo abantu benshi b’ibyamamare bumvikanye batakamba bavuga ko hari abantu bakomeje gucucura abantu utwabo biyititirira abahanzi n’abandi bantu batandukanye bakurikirwa cyane cyane mu myidaguro. hari hateye abantu bagiye biyitirira ab’ibyamamare batandukanye mu Rwanda ndetse bakagenda babatwara imbuga zabo za facebook na instagram, kugira ngo bazibasubize bakaka amafaranga ndetse bamwe bakazibura burundu.

Babiri muri bamwe bafashwe berekanwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza, RIB, ni Usanase Muhamed na Munana  Abdulkarim, aba bombi bafitanye isano ndetse banabanaga mu nzu imwe.

Bajya gufatwa ngo Usanase w’imyaka 21 yandikiye umuzungu witwa  Fred Davis usanzwe ukorana n’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, yiyise umunyarwanda witwa  Kamanda usanzwe ari umunyamabanga w’iri shyirahamwe dore ko bari basanzwe bandikirana bifashishije imbuga nkoranmyambaga zitandukanye.

Mu biganiro bagiranye yamubwiraga ibyo basanzwe bakorana mu kazi ariko akarenzaho kumusaba amafaranga , ibintu byateye uyu muzungu impungenge akibaza impamvu uyu Kamanda ari kumwaka amafaranga. nta kundi byari kugenda kuko yari asanzwe amuzi amwoherereza amafaranga kuri nimero ya telefoni y’uyu mugenzi we bafungannwe uzira ubufatanyacyaha, niko kubafatira mu cyuho.

Imbere y’Abanyamakuru,  Muhamed yiyemereye ibyaha byo kwiba abantu akoresheje imbuga nkoranyambaga ndetse avuga ko  yari yarayogoje abahanzi. Yiyemereye ko yiyitiriye abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo Bulldog na Jay Polly akoresheje urubuga rwa Facebook akabaka amafaranga.

Yanavuze ko yatwaye konti y’umuhanzi Amag The Black akayimusubiza amuhaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200.  Icyo gihe yavuze ko ari na we wagiye ku rubuga rwa Amag akavuga ko  Nizzo wo muri Urban Boyz yamwambuye amafaranga.

Abisobanura yagize ati:”Naramuhamgaye ndamubwira ngo nayitwaye nampe ibihumbi 200 Frw, aza kutayampa avuga ko akoresha ubundi buryo akayisubirana… Nyuma bamaze kubimubwira ari benshi ko bamwinjiriye arampamagara ambwira ko afite ibihumbi 150 Frw, muha nimero ayanyoherereza ngo mbe mukuriyeho ibyo nari nashyizeho.”

Akomeza avuga ko andi yari asigaye nayo yayamuhaye nyuma. Amaze kuyamwohereza yose, yahise amusubize konti ye. Uyu musore akomeza avuga ko yabeshyaga abahanzi ko ari mu Bwongereza ko ashaka kubarangira ikiraka akababaza niba bafite passport baba bayifite akabasa kuyifotoza bakayimwoherereza uwayimuha akayifashisha yinjira mu mabanga ye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yaburiye abaturage kwirinda abatekamutwe, bagakurikirana neza imbuga nkoranyambaga zabo.

Yagize ati “Buri muntu uzabona ibigaragaza ko hari umuntu winjiye muri konti ye yahita abimenyekanisha vuba vuba kugira ngo bishobore gukurikiranwa. Hano mu Bugenzacyaha dufite ubushobozi, dufite ibikoresho bishoboka byo guhita bidufasha kubona ngo ibyo bintu bikozwe bite, bikozwe na nde.”

Mbabazi yagiriye inama n’abahamagarwa babwirwa ko batsindiye ibintu nk’amafaranga runaka bagasabwa kubanza kugira ayo bohereza kuri Mobile Money kugira ngo bahabwe ibihembo byabo, gushishoza, kugira ngo abatekamutwe batabiba.

Usanase yavuze ko amaze imyaka isaga ibiri akora ubu butekamutwe bwo ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko iyo abonye irandamuntu cyangwa passport y’umuntu runaka bimworohera kwinjira mu ma konti y’uwo muntu.

Ingingo ya 318 mu mategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ushukana yiyitiriye amazina y’undi muntu ahabwa igifungo kir hagati y’imyaka 3-5, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni 3-5.

Aba bagabo bari bamaze kwaka abantu amafaranga kandi menshi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger