AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Donald Trump bavuga ko habura igihe ngo yeguzwe

Mu gihe ubushakashatsi buherutse gukorwa muri Leta zuzne ubumwe za Amerika ku miyoborere ya Perezida Donald Trump, buherutse kugaragaza ko abagera kuri 6 mu 10 bemeza ko adakwiye kweguzwa, bamawe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bavuga ko habura igihe gusa ngo yeguzwe.

Umudepite uhagarariye leta ya Minnesota muri Amerika witwa Ilhan Omar avuga ko ari ikibazo cy’igihe gusa naho kweguza Perezida Trump byo ni ibintu bigomba kubaho vuba.

Madamu Omar we avuga ko ari ikibazo cy’igihe bizabera gusa naho ubundi Trump agomba kweguzwa, nubwo bwose bizakorwa ku bushake bw’abaturage.

Mu kiganiro yagiranye na CNN mu ijoro ry’ejo kuwa mbere, uyu mugore wavukiye i Mogadishu usanzwe atumvikana na Trump, yavuze ko na Perezida Richard Nixon ajya kweguzwa ari uku byari bimeze.

Yavuze ko ku gihe cya Nixon abaturage benshi batari babishyigikiye, ati:” Abaturage ubu yenda koko ntibabyemera ariko uko iperereza rigaragaza amakuru bazagenda bahindura uruhande”.

Madamu Omar avuga ko bikwiye ko abanyamerika bahabwa amakuru ku “byaha n’imyitwarire mibi” bya perezida mu gihe yari muri uyu mwanya kugira ngo bumve impamvu akwiye kweguzwa.

Mu cyumweru gishize, akanama k’ubutabera muri Amerika kafashe umwanzuro wo gutangiza iperereza ku bishinjwa DonaldTrump,

Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cyo gutangira inzira yo kumweguza.

Uyu munsi haratangira kumvwa mu ruhame Corey Lewandowski wari ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Donald Trump.

Byitezwe ko bimwe mu bizavugirwa muri iri perereza bishobora kugaragaza ibyaha byakozwe na Donald Trump bikaganisha ku kweguzwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger