AmakuruAmakuru ashushye

Abasirikare b’u Burundi barimo Lt Col baguye mu mirwano n’abitwaje intwaro

Abasirikare babiri b’u Burundi barimo uwo ku rwego rwa Lieutenant Colonel, baguye mu mirwano n’abitwaje intwaro yabereye mu ntara ya Muramvya ku Cyumweru.

Lt Col Nkurunziza Jean Marie na Caporal Ndayitwayeko Fidèle wari umurinzi we, baguye mu mirwano yasakiranyije ingabo z’u Burundi zibarizwa muri Brigade ya 110 ishinzwe gutabara aho rukomeye n’umutwe witwaje intwaro utaramenyekana.

SOS Médias Burundi yatangaje ko iyi mirwano yabereye i Busangana muri komine Bukeye ho mu ntara ya Muramvya.

Lt Col Nkurunziza jean-Marie yari asanzwe ari Komanda wa Brigade ya 110 ishinzwe kujya gutabara aho rukomeye ikorera muri Komine Bugarama i Muramvya.

Amakuru avuga ko akimara kuraswa yahise ajyanwa ikitaraganya mu bitaro by’i Gako biherereye muri Komine Bukeye ari na ho yaguye azize ibikomere by’amasasu, mu gihe umurinzi we yaguye ku rugamba.

Amakuru y’iyi mirwano ataremezwa n’Igisirikare cy’u Burundi avuga ko hari n’abandi basirikare benshi ba kiriya gihugu bashobora kuba bishwe ndetse n’abashinzwe umutekano.

Kugeza ubu nta mutwe urigamba kiriya gitero, gusa agace imirwano yabereyemo gahana imbibi n’ishyamba rya Kibira risanzwe ari indiri y’imitwe yitwaje intwaro ikunze guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’u Burundi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger