AmakuruAmakuru ashushye

Abashushanyaga abayobozi uko bishakiye bahagurukiwe

Igihano cyo gufungwa imyaka 2 ku usebeje umuyobozi mu buryo bushuhanyije ni bimwe mu byaha bigengwa n’amategeko mashya y’itangazamakuru mu Rwanda ku wakojeje isoni abayobozi bakuru mu nkuru zishushanyije bimwe bizwi nka Cartoon

Umunyamakuru cyangwa uwashushanyije(Cartoonist ) uhamwe n’icyo cyaha azahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka 1 n’imyaka 2 n’ihazabu igeze kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Gusebya umukuru w’igihugu mu kumushushanya bizahanishwa igifungo cy’imyaka itanu cyangwa irindwi, n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 5 cyangwa 7 y’amanyarwanda.

Gushushanya cyangwa kwandika ibigaragara ko bikoza isoni abayobozi bizafatwa nk’icyaha gihanishwa igifungo kigera ku myaka 2 n’ihazabu y’amafaranga arenga miliyoni y’amanyarwanda.

Ingingo zikubiye mu gitabo gishya cy’amategeko ahana mu Rwanda zigomba gutangira zishyirwa mu bikorwa nk’uko zasohotse mu igazeti ya leta mu mpera z’icyumweru gishize, gusa mu mategeko mashya hari ingingo zimwe na zimwe zerekeranye n’isebanya zavanywemo zihabwa urwego rushinzwe kwigenzura abanyamakuru rukaba arirwo rukiranura ibyo bibazo.

Perezida Donald Trump ni umwe mu bakuru bi bihigu bashushanywa cyane
Twitter
WhatsApp
FbMessenger