AmakuruUtuntu Nutundi

Abashoferi 2 bisanze rwagati mu muhanda igipfunsi kivuza ubuhuha hagati yabo

Abatuye mu gace ka Kisii mu gihugu cya Kenya, batunguwe no kubona umukino w’iteramakofe imbonankubone ubwo abashoferi babiri baparikaga imodoka zabo iruhande rw’umuhanda bagahitamo kurwana bitewe no kurakaranya.

Aba bashoferi babiri barimo uwari utwaye Bisi n’uwari utwaye ikamyo bahererekanyaga ibipfunsi rwa gati mu muhanda ari na ko buri wese agerageza kumvisha mugenzi we ko ari we wari mu makosa.

Abari baryohewe n’uyu murwano bari bahagaze ku nkengero z’umuhanda ari na ko bafana, mu gihe abagiraneza bo bageragezaga kubakiza.

Ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya cyanditse ko uwari utwaye Bisi yanze kuviramo, nyuma yo gukubitwa umubare utari muto w’ingumi. Ngo yunamye hasi, atoragura urutare arukubita mu mutwe wa mugenzi we bari bahanganye.

Nyuma ngo yaje kuvanayo tekiniki zo muri karate ari na ko akomeza guhondagura ibipfunsi mugenzi we.

Abari hafi aho bavuga ko aba bagabo bombi ngo babanje gushaka buryo ki bakemura ibibazo bari bagiranye, gusa bikarangira bananiranwe.

Igitangaje muri ibi ngo ni uko imbaga y’abantu yari ku kabugankuru na yo yaje kwivanga muri uyu murwano, ari na ko bavurutana mu ivumbi buri wese agerageza kwerekana imbaraga ze.

Magingo aya ntiharamenyekana intandaro y’uyu murwano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger