AmakuruIkoranabuhanga

Abashinze urubuga rwa Instagram bahisemo kurureka

Abagabo babiri bashinze urubuga rwa Instagram rugamije gusangiza amafoto rugakundwa n’abantu batari bake hano ku Isi, bamaze kureka imirimo yose bari bafite muri Facebook iyobowe na Mark Zuckerberg yaguze uru rubuga.

Aba bagabo babiri bazanye uru rubuga rutangaje, ni Kevin Systrom na Mike Krieger, barukoze kugira ngo abantu bajye basangiza bagenzi babo amafoto, nyuma rwaje kugurwa na Facebook noneho bagenda bongeramo utundi tuntu dushya nko gusangiza amashusho(Video) ndetse no kuganira n’abagukurikira imbona nkubone (Live).

Systrom wari asanzwe ari umuyobozi Mukuru wa Instagram na Krieger ushinzwe ikoranabuhanga, bahisemo gusezera ku mirimo yabo. Mu itangazo bashyize hanze, bavuze ko bahisemo kureka gukorera Mark Zuckerberg ahubwo bo bakaba bagiye kwicara bagatekereza ku kandi gashya bazanira abatuye Isi muri iyi minsi iterambere riri kwiyongera ku buryo butangaje.

Mu itangazo dukesha New York Time , Kevin Systrom na Mike Krieger bagize bati :”Byari iby’agaciro kumara imyaka 8 tuyobora muri Instagram ndetse n’imyaka 6 dukora muri Facebook yari yaraguze uru rubuga, twashimishijwe n’uko twazanye urubuga rukoresha n’abarenga Miliyari ku isi hose. Tugiye kubazanira akandi gashya. Kubaka ibintu bishya bisaba ko tuba dufashe intambwe isubira inyuma, tukumva neza ibitekerezo dufite ndetse tukabihuza n’ibyo Isi ikeneye. Ibi nibyo duteganya gukora.”

Bakomeje avuga ko batewe amatsiko n’ibyo Instagram na Facebook bizageraho mu myaka iri mbere, mu gihe bavuye ku kuba abayobozi bagahinduka babiri muri miliyari zikoresha izi mbuga.

N’ubwo abavugizi ba Facebook na Instagram banze kugira icyo batangaza kuri ibi, hari amakuru avuga ko aba bagabo bahisemo kugenda bitewe n’ubwumvikane buke bagiranye na Facebook ku hazaza ha Instagram.

Instagram yashinze mu 2010, nyuma y’imyaka 2 gusa, uru rubuga rwaguzwe na Facebook ya Mark Zuckerberg atanze miliyari imwe y’amadolari , ariko ahita aha aba basore bayishyinze kuyiyobora, kugeza ubu uru rubuga rwa Instagram rukoreshwa n’abarenga Miliyari ku isi ndetse abarukoresha bagenda biyongera umunsi ku wundi.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger