AmakuruAmakuru ashushyeUbuzima

Abashakashatsi bagaragaje ko umuntu wa kabiri yakize SIDA

Abashakashatsi babonye umuntu wa kabiri wari umaze igihe abana Virusi ya Sida ariko ubu utakiyifite mu mubiri we kandi nta miti yanyoye.

Raporo y’abahanga yatangajwe ku wa Mbere mu kinyamakuru kinyuzwamo ubushakashatsi bujyanye n’ubuzima, Annals of Internal Medicine, igaragaza ko uwo muntu wakize ari umugore w’imyaka 31.

Mu 2013 yari yapimwe asanganwa virusi itera Sida kandi icyo gihe ni bwo bwonyine yafashe imiti igabanya ubukana mu gihe cy’amezi atandatu kuko yari atwite. Iyo miti yayifashe kugira ngo atanduza umwana we wari mu nda.

Imiti igabanya ubukana iriho ubu, ifasha umuntu kuba atazahazwa na Virus ariko ntimufasha kuba yagira abasirikare bafite imbaraga bahashya virus burundu.

Dr. Xu Yu wayoboye itsinda ry’abashakashatsi bagenzuye ubuzima bwe, yavuze ko ibizamini byagiye bifatwa nyuma, bigaragaza ko nta virus yakwiriye mu mubiri we.

Uko iminsi yagiye ishira, ahubwo umubiri we wagiye ukumira virusi ku buryo uyibuza gukwira hose.

Yu yavuze ko nta buryo na buke buhari bushobora gusobanura uburyo mu maraso y’uwo mugore hatakirimo virusi.

Ati “Icyo dushobora kuvuga ni uko nyuma yo gusesengura utunyangingo tw’umurwayi, twifashishije ikoranabuhanga ryo muri laboratwari zacu, tudashobora gutesha agaciro ingingo y’uko wenda umurwayi yageze ku kigero cy’uko yagize ubudahangarwa karemano bwamukijije.”

Uyu mugore ni umurwayi wa kabiri ukize virusi ya Sida muri ubu buryo, kuko uwa mbere yagaragaye mu 2020.

Uyu wa kabiri aracyari gukorana n’itsinda rya Dr Yu atanga ibizamini by’amaraso mu buryo buhoraho kugira ngo yifashishwe mu bushakashatsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger