AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Abarwanyi ba FLN bateye u Rwanda babiri muri bo bahasiga ubuzima

Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FLN, baraye bagabye igitero mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, ariko basubizwayo n’ingabo z’u Rwanda(RDF), babiri muri no bakaba bamaze kuhasiga ubuzima.

Aya makuru yatangajwe na Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda (MINADEF). Mu itangazo rivuga ko umutwe wa FLN wateye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021, ahagana saa tatu n’iminota 15, mu mudugudu wa Rwamisave, akagari ka Nyamuzi mu murenge wa Bweyeye w’akarere ka Rusizi.

MINADEF ivuga ko iyo mirwano yamaze iminota 20 kuko ngo yahagaze saa tatu n’iminota 35 z’iri joro ryakeye.

Abo barwanyi ngo bari baturutse mu gace kitwa Giturashyamba muri Komine Mabayi mu ntara ya Cibitoke y’i Burundi, bakambuka umugezi wa Ruhwa ugabanya ibihugu byombi mu ishyamba ryitwa Kibira ku ruhande rw’u Burundi, rikitwa Nyungwe ku ruhande rw’u Rwanda.

Ubwo bari bamaze kugenda nka metero 100 binjira mu Rwanda, ingabo z’u Rwanda ngo zabarasheho zibasubiza inyuma hapfamo babiri ndetse banahatakariza ibikoresho bitandukanye birimo imbunda nini imwe.

Itangazo rya MINADEF rikomeza rivuga ko abarwanyi ba FLN banataye amasasu yuzuye magazine zirindwi, radio y’itumanaho imwe, gerenade imwe ndetse n’imyenda(impuzankano) y’abantu babiri y’ingabo z’u Burundi.

Ingabo z’u Rwanda zikimara kurasa kuri abo barwanyi ba FLN nk’uko zikomeza zibitangaza, ngo basubiye inyuma bambukira umugezi wa Ruhwa ahitwa Ruhohoro muri Komine Mabayi, akaba ari ho ngo bafite ibirindiro.

Si ubwa imbere Ingabo z’u Rwanda ( RDF ) zishinje umutwe wa FLN kugaba ibitero ku Rwanda uturutse mu Burundi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger