AmakuruPolitiki

Abarwanya ko Ubwongereza bwohereza abimukira mu Rwanda babonye indi turufu y’inyandiko y’ibanga

Hatahuwe inyandiko zitari zabonetse ziri mu murongo w’abarwanya amasezerano ya Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda agamije gutabara ubuzima bw’abimukira n’abashaka ubuhungiro.

BBC itangaza ko hari amakuru yamenyekanye ko Ambadaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, mu mwaka ushize yamenyesheje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri UK ko ubutegetsi bw’u Rwanda buhonyora uburenganzira bwa muntu.

Mu nyandiko yageneye iyi Minisiteri, yayisabaga kutagirana amasezerano n’u Rwanda yo kohereza abimukira n’abashaka ubuhungiro ngo kuko byahindanya isura y’Igihugu cyabo [u Bwongereza].

Muri ubwo butumwa, uyu mudipolomate yagaragaje bimwe mu bikorwa byo kubangamira uburenzira bikorwa mu Rwanda birimo kuba inzego z’umutekano mu Rwanda zikoresha imbaraga z’umurengera ku bantu baba bakurikiranyweho ibyaha.

Hari inyandiko zo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza, zagaragaye zirimo izerekana ko itsinda rishinzwe za politiki n’amakuru CPIT (Country Policy Information Team) ryakoze icukumbura ku mutekano w’u Rwanda.

Iyo nyandiko ivuga ko iryo sesengura ryakozwe na CPIT ryabanje kugezwa kuri Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo igire icyo irivugaho cyangwa yarihinduraho kugira ngo ribone kujya hanze.

Abanyamategeko bunganira abatifuza ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, bavuga ko bitumvikana ukuntu u Rwanda rwabanje guhabwa “umwanya wo kugira icyo ruvuga ku mushinga wa nyuma w’inyandiko y’isesengura, no gusaba ko rwagira icyo ruhinduramo ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.”

Amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yashyizweho umukono tariki 14 Mata 2022, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Umutekano imbere mu Gihugu, Priti Patel.

Kuva icyo gihe uyu mugambi wagiye uterwa imijugujugu n’abantu ndetse n’imiryango mpuzamahanga, bavuga ko iki Gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi kidakwiye kohereza abo bimukira mu Rwanda.

Bamwe mu bamagana iyi gahunda, bavugaga ko u Bwongereza bwikuyeho inshingano kuko bwanze kwikorera umutwaro w’abo bantu bukaba bugiye kuwikoreza u Rwanda.

Ku ruhande rw’abiganjemo abasanzwe barwanya u Rwanda, bo bavugaga ko iyubahirizwa ry’uburenzira bwa muntu muri iki Gihugu, rijegajega ku buryo kidakwiye kohererezwa abantu.

Iyi ngingo ni na yo yagendeweho n’Urukiko Nyaburayi rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu ECHR (European Court of Human Rights) rwafashe icyemezo cyo guhagarika igitaraganya urugendo rw’Indege ya mbere yagombaga kuzana abimukira mu Rwanda.

Uru rukiko rwafashe icyemezo cyo guhagarika urwo rugendo kugira ngo rubanze rusuzume ubusabe bw’umwe mu bagombaga koherezwa ufite ubwenegihugu bwa Iraq warugaragarije ko afite impungenge zo kuzagirirwa nabi igihe azaba ageze mu Rwanda.

Nyuma y’iki cyemezo, Umunyamabanga Ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza, Priti Patel yavuze ko babajwe no kuba iyi ndege yagombaga kuza mu Rwanda yarahagaritswe ku munota wa nyuma ariko ko ntakibuza Guverinoma gukomeza iyi gahunda ndetse kuva ako kanya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger