AmakuruAmakuru ashushye

Abarundi n’Abanya-Uganda muri 25 bakoranaga na RNC batangiye kuburanishwa

Abarundi bane n’Abanya-Uganda batatu bari mu bantu 25 bakoranaga n’umutwe w’iterabwoba wa RNC batangiye kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare kuri uyu wa gatatu.

Iri tsinda ry’abantu bakurikiranweho ibyaha bine, ririmo n’Umunya-Tanzania umwe ndetse n’undi ufite ubwenegihugu bwa Malawi.

Abarundi bari muri iri tsinda barimo uwitwa  Jean Minani w’imyaka 37 y’amavuko. Uyu avuka muri komini ya Kayanza, akaba yarahoze ari umufundi mbere yo kwinjira mu nyeshyamba. Barimo kandi Nsabimana Jean Marie w’imyaka 28 y’amavuko, we akaba avuka mu Cibitoke.

Abandi ni Nesngiyumva Janvier w’imyaka 42 uvuka muri Mbuye na Ndirariha Jean de Dieu w’imyaka 23 y’amavuko wahoze ari umucuruzi w’imigati mbere y’uko yerekeza iy’ishyamba.

Abagande bo ni Suleiman Lubwama utuye  Lubaga i Kampala. Uyu mugabo ufite abana batandatu, bivugwa ko yavukiye Lukaya mu karere ka Masaka. Hari kandi Fred Desederiyo w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka mu karere ka Mubende cyo kimwe n’uwitwa Joseph Katwere.

Deserediyo yahoze ari umuhinzi mbere yo kwinjira mu mashyamba ya Congo.

Aba bose cyo kimwe na bagenzi babo b’Abanyarwanda, bakurikiranweho ibyaha bine; birimo Kwinjira mu mitwe y’ingabo itemewe, Kugirana umubano n’ibindi bihugu, hagamijwe gushoza intambara, Kurema umutwe w’abagizi ba nabi, Kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Abenshi muri bo Abanyarwanda babaga i Burundi na Uganda, bakaba baroherezwaga muri RDC, muri Kivu y’Amajyepfo babifashijwemo n’ingabo za Leta y’u Burundi, bakakirwa na Maj. Habib Musa (izina yiyongereyeho agezeyo) kuko we yagiye mbere.

Bageyo ngo babwirwaga ko bagiye gukora igisirikare cya P5 (Imitwe yishyize hamwe irwanya Leta y’u Rwanda ikuriwe na Kayumba Nyamwasa).

Bose bahuriza ku kuba muri urwo rugendo bava muri Kivu y’Amajyepfo bajya muri Kivu Y’Amajyaruguru, ngo bageze mu misozi ya Masisi bagwa mu gico (amboush), baraswa cyane n’ingabo za RDC, abafashwe ari na bo barimo ababuranaga ngo bahise bohererezwa u Rwanda, na bo bibonye bageze mu Rwanda.

I Burundi ngo bacumbikirwaga muri ’Transit Hotel’ bose, mbere yo koherezwa muri RDC.

Nyuma yo gusomera buri wese ibyo yavuze mu bugenzacyaha, urukiko rusubitse urubanza kubera igihe, rukaba ruzasubukurwa ejo ku wa kane tariki 3 Ukwakira 2019 saa tatu za mu gitondo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger