AmakuruAmakuru ashushye

Abarundi bazaniye Abanyarwanda umuganura (+AMAFOTO)

Mu gihe mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu taliki ya 06 Kanama 2021 hari umunsi wo kwizihiza  Umuganura, ninabwo Leta y’u Burundi binyuze mu Buyobozi bw’Intara ya Kayanza bwashyikirije u Rwanda abaturage barwo barindwi bafatiwe muri icyo gihugu.

Aba baturage bashikirijwe u Rwanda  bafatiwe I Burundi bambutse mu buryo  binyuranyije n’amategeko. Iki ni igikorwa cyabereye mu i Remera mu Murenge wa Ruheru, mu Karere ka Nyaruguru.

Aba baturage bashikirijwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, mu gihe u Burundi bwari buhagarariwe na Cishahayo Remy,  Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi ihana imbibi n’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda.

Muri uyu muhango ubwo impande zombi zari mu mwanya wo kuganira habaye icyo twakita nk’agashya ubwo ubuyobozi bw’Intara ya Kayanza bwaje bwitwaje amakaziye y’inzoga n’ibindi binyobwa, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza Umunsi w’Umuganura.

U Rwanda narwo rwakirije Abarundi ibinyobwa bitandukanye mu kwifatanya nabo kwizihiza Umuganura.

Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi, Cishahayo Remy yavuze ko ibi babikoze mu rwego rwo kwerekana umubano mwiza n’ubufatanye byagiye biranga Abanyarwanda n’Abarundi kuva kera.

“Twazanye icyo kunywa kuko tuzi ko ari abaturage dusanzwe dukunda kandi uyu munsi iwacu wari umunsi mukuru wo gushyigikirana, twashakaga ko dusangira uwo munezero kandi twumvise ko no mu gihugu gituranyi cy’u Rwanda ari Umunsi Mukuru w’Umuganura, urumva ko n’u Rwanda bari mu minsi mikuru twagombaga gusangirira hamwe nk’ikimenyetso cy’uko turi abavandimwe.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko imibanire myiza by’umwihariko hagati y’Intara ayoboye n’iya Kayanza, ari ingenzi kuko bizatuma abayobozi b’inzego z’ibanze ku mpande zombi babasha kujya bakemura ibibazo byoroheje bidasaba imbaraga nyinshi kandi bagahanahana amakuru.

Goverineri Kayitesi Alice yakomeje avuga ko ibyakozwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kayanza, ari ikimenyetso cy’uko umubano mwiza wahoze uranga ibihugu byombi uri kuzahuka.

Nubwo abayobozi ku mpande zombi bizeza ko ibibazo biri gushakirwa umuti, haracyari ikibazo cy’imipaka ihuza ibihugu byombi igifunze ari na yo ntandaro ahanini y’abaturage bambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Gusa aha Guverineri Cishahayo yavuze ko abaturage bakomeza kwihangana icyo kibazo kigashakirwa umuti n’inzego nkuru mu bihugu byombi.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

 

Leta y’u Burundi binyuze mu Buyobozi bw’Intara ya Kayanza bwashyikirije u Rwanda abaturage barwo barindwi bafatiwe muri icyo gihugu
Abanyarwanda n’Abarundi basangiye umuganura
Muri uyu muhango mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda ku munsi w’Umuganura, Abarundi baje bazanye icyo kunywa
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice na Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi , Cishahayo Remy ubwo baganiraga ku mubano mwiza ukwiriye kuranga intara zombi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger