AmakuruAmakuru ashushye

Abarundi barashaka kubona ikipe yabo ikatisha tike y’igikombe cya Afurika 2019 (+AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatandatu  taliki ya 23 Werurwe 2019 , ikipe y’igihugu y’U Burundi ishobora kwandika amateka akomeye cyane mu mupira w’amaguru i Burundi byose biraterwa n’ibiva  m’umukino abanyagihugu bitabiriye ari benshi cyane bafitanye na Gabon.

Ikipe y’igihugu y’u Burundi irasabwa gutsinda uyu mukino mu gihe byaba byanze ikanganya ikabona inota rimwe imbere ya Gabon, mugihe Gabon yo  isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze  ibona itike y’igikombe cya Afurika 2019.

Ni umukino wa nyuma w’itsinda rya gatatu (C), ugomba gukinwa mu masha macye ari mbere kuko saa cyenda zuzuye ku masahaya Kigali na Bujumbura (15h00’). Abarundi ni aba kabiri mu itsinda n’amanota icyenda (9) mu gihe Gabon ibari inyuma n’amanota arindwi (7).

Kugira ngo u Burundi bubone itike nuko bwatsinda cyangwa bakanganya na Gabon isabwa gutsinda gusa, Mali yo yamaze kubona itike y’igikombe cya Afurika cya 2019 kuko iyoboye itsinda n’amanota 11 mu mikino itanu.Umukino wa nyuma igomba gucakirana na South Sudan.

Bitewe n’uburemere bw’uyu mukino witabiriwe y’abakunzi b’umupira w’amaguru baturutse hirya no hino mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba bazindukiye  ku kibuga cya Prince Louis Rwagasore .

Imirongo ni miremire cyane ku buryo kwinjira bisa nibigoranye cyane ndetse amatike nayo ashobora kubura cyane , itike ya macye y’uyumukino ni ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Burundi mu gihe itike ya menshi ari ibihumbi 50 by’amarundi..

Ikipe ya Gabon imaze iminsi i Burundi iri kuba  muri Panurama Hotel imwe muri hoteli eshatu zikomeye i Burundi. Biravugwa ko  Gabon yakodesheje iyi hoteli  yose kugira ngo bayibemo nta wundi muntu uhageze aza kwaka serivisi.

 

Abafana ni benshi imbere y’imiryango ya stade
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Burundi mbere y’uko bakina uyu mukino babanje guhura na Perezida Pierre Nkurunziza

Perezida Nkurunziza ngo hari agashimwe  yemereye abakinnyi b’intamba mu rugamba mu kiganiro yagiranye n’aba bakinnyi

 

 

Amafoto (abafana) : Inyarwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger