AmakuruPolitiki

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje uko bakiriye guhagarika kuburanisha Felecien Kabuga

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamaganye icyemezo cyafashwe n’abacamanza b’urwego mpuzamahanga rwashyiriwego gukora imirimo y’isigarira y’inkiko mpanabyaha kirimo n’urwari rwarashyiriweho u Rwanda TPA Arusha muri Tanzania twafashe icyemezo cyo guhagarika kuburanisha Felecien Kabuga ufatwa nka ruharwa mu bateguye bakanashyira mu ngiro Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994.

Ni icyemezo rero cyatangajwe nyuma y’impaka zimaze iminsi ku buzima bwa Felecien Kabuga, kubera ko ngo ubushobozi bwe bwo gutekereza bimaze gukendera ku buryo atakibasha gusubiza neza Ibyo abazwa kubera uburwayi bujyanye n’imyaka ye 88 y’ubukure.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basanga iki cyemezo cyafashwe kirimo kudaha agaciro n’ubutabera Abarokotse bari bategereje ku rwego rwasigariyeho imirimo y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriwego u Rwanda.

Umwe muri bo ati’:” Njyewe ku giti cyanjye, kuriya cyemezo ntabwo ndacyakora, nta n’ubwo nteze kucyakira kuko iyo ugitekereje usanga harimo ipfobya ryo ku rwego ruhanitse hanyuma hakanabamo gutoneka Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo burenze kamere, niba se atabashya kuvuga cyangwa kwisobanura bibujije ko yakoze Ibyo byaha? Ibyaribyo byose yarahemutse ku rwego turi hejuru, yahemukiye Abanyarwanda, yarabicushije, yatanze inkunga y’amikoro y’ibikoresho kugira ngo Abatutsi bicwe..akwiye rero guhanwa bijyanye n’uko amategeko abiteganya niba bananiwe kumuhana nibamuduhe, nibamuhe u Rwanda rumukatire kuko nibyo akwiriye”.

Undi ati’:” Turacyari muri ya minsi 100 yo Kwibuka ni hikomere twagize kuko ntabutabera twahawe, abacitse ku icumu tubuze ubutabera kuri Kabuga kuko nintwaro ikomeye mu zatwiciye abavandimwe, ababyeyi..badukomeretsa kummubiri no kummutima,zimwe mu ntwaro bakoresha ni ubutabera kuko ubutabera aribwo tuba dutegeteje ko natwe ari twapfa gusa n’abaruhuka niho twongeye gukomeretswa kuko aho twari dutegeteje guhererwa ubutabera turabubuze muri make nta butabera tubonye izi manza kubajenosideri nta butabera tubabonaho, nigikomeze tuba twongeye kugira ariko tukabwira Isi n’amahanga ngo Jenoside yabaye barebera none tubuze n’ubutabera kuri Kabuga barebera”.

Uru kuko rwafashe iki cyemezo nyamara umuryango wa IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse joneside waramaze gutanga ikirego cy’imitungo igomba kwishyura na Felecien Kabuga.

Komiseri ushinzwe ubutabera muri IBUKA Maitre Bayingana Janvier avuga ko hari icyo IBUKA igiye gukora nyuma yo gutungurwa n’ikibcyemezo cy’uru rukiko.

Ati’:” Twacyakiriye nabi Ibiri mu nshingano za ruriya rukiko zirimo gutanga ubutabera akaba ari nacyo akanama k’unuryango w’abibumbye ku Isi gadhinzwe amahoro karushyiriyeho yaba kuri status zawo ni ukuvuga ko rurumbiye Abanyarwanda, rurumbiye international community ndetse na Kabuga ruramurumbiye, icyo gukora rero ni ukureba imiterere y’amategeko mpuzamahanga, imiterere y’amategeko y’ibihugu ku giti cyabyo ndetse no kugira ngo uburyozwe ndavuga responsabilite civil, Yaba mu rwego rw’u Rwanda n’izindi nzego ndavuga mu nk’iki z’u Rwanda n’abandi hose ku Isi kugira ngo akomeze akurikiranywe ntabwo dushobora gucika intege”.

Inzobere mu mategeko Maitre Richard Gisagara avuga ko kuba Kabuga ataburanye bigaragaza kudaha ubutabera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati’:” Ubutabera ntabwo butanzwe n’ikintu kibabaje, birababaje kubona urukiko rw’Arusha na ruriya rwego rwari rusigayeho ruwufite.., Margre imyaka ishize bamushakisha, Margre Pija amafaranga yatanzwe bamushakisha Kugeza afashwe batarabashije kumufasha ngo bakufatire igihe ngo abashe kubyranishirizwa igihe, nukuvuga ko ubutabera bwo ntabwo butanzwe na gatoya kandi ntabwo butanzwe kubera impamvu zo kuzarira za ruriya rukiko, uriya muntu mugushakishwa kwe yegeze aho arafatwa Yego..hari hashize imyaka irenga 28 kugira ngo afatwe urumva n’ikintu kibabaje cyane kubona urubanza rutabashije kugenda ngo akatirwe abo yahemukiye ngo bahabwe ubutabera n’ubwo bwarikuza butinze byibuze bukaba butanzwe kuba urubanza rutabayeho n’ukuvuga ko ubutabera butatanzwe na gatoya mu minsi yashize twatekereje ko iki cyemezo gishobora gufatwa kuki yari yasabye ko habaho kwiga exam design n’ukuvuga ngo ntihazabaho iburanisha, gusuzuma gusa Ibyo akurikiranweho gusuzuma ibyakozwe, urumva Ibyo ntabwo ari ubutabera nk’uko twari tubyiteguye ,ntabwo ari ubutabera nk’uko abakorewe icyaha babwifuzaga gusa icyongicyo cyazatuma bareba Ibyo akurikiranweho yego ..ariko ntabwo hazabaho igihano niba nibyo biramutse byemewe n’imbande zose ubwo muri make rero ni esheke rukiko rw’Arusha,ni esheke ikomeye kuri ruriya rugereko rwasigariyeho urukiko rw’Arusha kuba rutabashije kuburanisha umuntu Kandi ari umwe mu bantu bari bakomeye mu bakoze Ibyo bwaha kuko ni nimero yambere mu badhakishwaga”.

Barasaba ko hakongerwa imberaga zikomeye ku bandi bagishakishwa kugira ngo n’ikindi gihe hatazagira ufatwa bakongera kumva ngo ntaravursnishwa kubera imberaga nke kuko ibi bya Kabuga bikwiye kuba isomo rikomeye.

Felecien Kabuga w’imyaka 88 y’amavuko yafashwe kuwa 18 Gicurasi 2020, mu nyubako Asiniel Siascene mu nkengero z’umujyi wa Paris mu Bufaransa nyuma y’imyaka irenga 27 yari amaze yihisha ubutabera ashinjwa kuba mu baterankunga b’umugambi wa Jenoside kuko yashinze Radio RTLM yabibaga urwango mu buryo butaziguye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger