Amakuru

Abarobyi batoraguye umwana w’uruhinja mu kiyaga cya Victoria

Mugace ka Usenge hafi yahitwa Bondo mu kiyaga cya Victoria, hatoraguwe umwana w’uruhinja warerembaga hejuru y’amazi mu gihe nta bibazo by’impanuka biheruka kumvikana muri iki kiyaga ngo wenda habe hakekwa ko yacitse umubyeyi we.

Amakuru yemeza ko uyu mwana w’uruhinja yasanzwe ari kureremba hejuru y’amazi kuwa Gatandatu taliki ya 3 Gashyantere 2019.

Uyu mwana yatoraguwe n’umurobyikazi washakaga uburyo yerekeza ku nkombe izwi nka Goye Beach.

Abandi barobyi basanzwe bakorera hamwe n’uyu mugore warokoye uyu mwana, bavuze ko batunguwe no kubona mugenzi wabo ageze ku nkombe afite uruhinja, mu gihe muribo ntawakekaga ko yarukura mu mazi rukiri ruzima.

Bakomeje bavuga ko uyu mwana byagaragaraga ko yari amazemo umwanya munini bakurikije aho bari bavuye naho bamusanze.

Manasse Osuri umuyobozi w’abashinzwe gukora ibikorwa by’ubutabazi mu gace ka Usenge k’ikiyaga cya Victoria, yavuze ko iperereza rigaragaza ko nyina w’uyu mwana ashobora kuba yijugunye mu kiyaga bikaba amahirwe kuri uyu mwana bikekwako yamucitse avuye mu mugongo.

Bivugwa ko nyina w’uyu mwana we yahise arohama rugikubita.

Uyu mwana yahise ajyanwa mu bitaro bya Bondo biri hafi aho kugira ngo afashwe n;abaganga mu gihe igikorwa cyo gushakisha umubyeyi we kigikomeje.

urihinja barusanze mu kiyaga hagati ruri rwonyine
Twitter
WhatsApp
FbMessenger