AmakuruUmuziki

‘Abarinzi b’amateka’, indirimbo ya Kizito irwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi-VIDEO

Kizito Mihigo yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Abarinzi b’amateka’ irimo amagambo asaba abantu guha agaciro amateka ikabashishikariza kudapfobya cyangwa ngo bahakane amateka arimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva yafungurwa ku mbabazi za Perezida Paul Kagame, Kizito Mihigo yahise ashyira hanze indirimbo yise ‘Aho kuguhomba yaguhombya’ yakunzwe bikomeye, ‘Uzabe intwari’ na ‘Tereza w’umwana Yezu’. Kuva yafungurwa iyi ni yo ndirimbo ya mbere akoze ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kizito Mihigo avuga ko iyi ndirimbo ayitezeho gufasha abanyarwanda muri iki gihe u Rwanda rugiye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nkuko yaririmbye izindi zitandukanye nka  “Twanze gutoberwa amateka”.

Amajwi y’iyi ndirimbo Kizito yayatunganyirije muri The Soundss Studio ya producer Bob naho amashusho afatwa na Producer Mussa muri RDay Entertainement.

Kanda hano wumve iyi ndirimbo nshya ya Kizito 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger