AmakuruAmakuru ashushye

Abari bigambye guhirika ubutegetsi bwa Perezida Bongo byabakomeranye

Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Guy Bertrand Mapangou yavuze ko umutwe udasanzwe ushinzwe umutekano, Groupe d’Intervention de la Gendarmerie Nationale (GIGN) wamaze guta muri yombi abasirikare bane muri batanu bigambye guhirika ubutegetsi.

Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI itangaza koko ibintu byose biri mu buryo ndetse ko mu masaha abiri cyangwa atatu nta kibazo na kimwe kiraba kigihari nkuko byemejwe na Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Guy Bertrand Mapangou.

Kugeza ubu abasirikare bane bari muri iki gikorwa cyo guhirika k’ubutegetsi Ali Bongo urwariye muri Morocco bamaze gutabwa muri yombi uwa gatanu akaba akiri gushakishwa, Igisirikare cy’Igihugu cyavuze ko nta ruhare cyigeze kigira mu gufasha aba bashakaga guhirika ubutegetsi.

Ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko amasasu yumvikanye mu murwa mukuru Libreville kandi ko ahenshi amaduka yiriwe afunze ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi byari byahagaze.

Umuntu uri Libreville waganiriye na Teradignews yavuze ko ubu ibintu byatangiye kujya mu buryo, umutuzo watangiye kugaruka muri uyu murwa mukuru.

Aya makuru akimara gusakara bamwe mu bavuga rikumvikana ku mugabane wa Afurika bahise bayamagana, aba bakaba barimo Moussa Fakhi usanzwe ari umuyobozi wa komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Mu izina rya Afurika yunze ubumwe, Fakhi yavuze ko bamaganye bivuye inyuma Coup d’Etat yageragejwe gukorerwa mu gihugu cya Gabon mu gitondo cy’uyu wa mbere, anashimangira ko Afurika yunze ubumwe itazemera na gato ubutegetsi bwose buzajyaho bitanyuze mu itegeko nshinga.

Moussa Faki Mahamat yagize ati “Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wamaganye wivuye inyuma igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryabaye muri iki gitondo muri Gabon. AU yitandukanyije n’uburyo bwose bugamije guhindura ubutegetsi binyuranyije n’itegeko Nshinga.”

Guverinoma yicyo gihugu  yatangaje ko ibintu byose birimo gusubira mu buryo ndetse ko umuriro w’amashanyarazi wari wabuze ubu wongere kugaruka mu bice bimwe na bimwe bigize umunjyi wa  Libreville.

Abari bafashe ubutegetsi bwa Gabon bashinje Perezida Alli Bongo kubatenguha mu imbwirirwaruhame yavuze ku wa 31 Ukuboza 2018. Bari bavuze kandi ko ikibazanye ari ukugarura demokarasi no gusubiza ibintu mu buryo.

Guverinoma yatangaje ko umutuzo watangiye kugaruka mu murwa mukuru Libreville

 

Ali Bongo  wari ugiye guhirikwa k’ubutegetsi yatangiye kuyobora Gabon nyuma y’urupfu rwa se Omar Bongo mu 2009.

 

Benjamin Babou & Vainqueur Mahoro @ Teradignews.rw

Twitter
WhatsApp
FbMessenger