AmakuruAmakuru ashushye

Abari bakumbuye kujya mu tubyiniro (Night Clubs) bashyizwe igorora

Nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri ikomoreye ibikorwa by’imyidagaduro n’iby’ubukerarugendo, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwashyizeho amabwiriza avuguruye agenga ifungura ry’utubyiniro, ibikorwa by’imyidagaduro n’ibikorwa by’ubukerarugendo.

Itangazo rya RDB rivuga ko abashaka gufungura utubyiniro bandikira uru rwego narwo rugatanga igisubizo mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

Hagati aho utubyiniro twemerewe gufungura tuzajya dukora amasaha yagenwe yo guhagarika imirimo kandi abakozi batwo bagomba kuba barikingije COVID-19 ndetse bakazajya banayipimisha buri minsi 14.

Ibi bivuze ko utubyiniro natwo tuzajya dufunga saa Tanu nk’uko bimeze ku bindi bikorwa byose mu gihugu.

Utubyiniro twahawe uburenganzira bwo gukora ni two tuzafungura mu cyiciro cya mbere.

Nyuma yaho Muri ikigo cy’igihugu cyita kubuzima  RBC kizajya gufata ibipimo bya COVID-19 kugira ngo itange inama ku ifungurwa ry’ibyiciro bikurikiyeho.

Ku ruhande ba nyiri utubyiniro bashaka ko dufungurwa bagomba kubisaba RDB mu nyandiko ya email, ariyo tourism.regulations@rdb.rw RDB ikazajya ibasubiza mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 13 Ukwakira, 2021 yanzuye ko ibikorwa by’imyidagaduro bifungura ariko isaba RDB gushyiraho amabwiriza abigenga.

Ni muri urwo rwego RDB yasohoye amabwiriza agenga ibi bikorwa kuri uyu wa 14 Ukwakira, 2021.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwanashyizeho amabwiriza agenga amakoraniro rusange nk’ibitaramo, ibiterane, amateraniro n’amamurikabikorwa.

Ababyitabira bagomba na bo kuba barakingiwe kandi bakipimisha Covid-19 mbere y’amasaha 72, uburyo bwo kwipimisha bushobora kuba PCR cyangwa se uburyo bwihuse.

Ahabera aya materaniro hagomba kwakira 50% by’ubushobozi bwaho, kandi guhana intera no kwambara agapfukamunwa bikubahirizwa, naho ababitegura bazamenyesha RDB mbere y’iminsi 10 ngo bibe.

Ibitaramo bya Live Band n’amatorera gakondo na byo byemerewe kuba, gukingirwa no kwipimisha Covid-19 na byo ni itegeko kubabyitabira n’ababikora.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger