AmakuruImyidagaduro

Abari bagize itsinda rya Blue 3 bagiye kongera gusubirana nk’itsinda

Itsinda rya Blue 3 ryakanyujijeho muri Uganda ndetse no mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba mu myaka isaga cumi 15 ishize kuri ubu ngo abari bagize iri tsinda baba bagiye kongera kuhiza nyuma yo gutandukana mu mwaka 2010.

Iri tsinda ryari rigizwe na Mbabazi Lilian, Cindy Sanyu na Jackie Chandiru, ababobwa batatu bakunzwe bakibana muri Blue 3, kuri ubu nyuma y’igihe cyari gishize bamwe muribo batakigaragara muruhando rwa muzika ngo baba bagiye kugaruka uko bahoranye bakabyutsa itsinda ryazamuye amazina yabo muri muzika.

Jackie Chandiru yaganiriye na kimwe mu binyamakuru muri Uganda ahishura ko hari gahunda yo kongera kwihuriza hamwe Blue 3 ikaza bundi bushya.

Ikinyamakuru cyo muri Uganda cyitwa Chimpreports kivuga ko Jackie Chandiru wari umaze igihe adakora umuziki kubera  kuba imbata y’ibiyobyabwenge, yashimangiye ko itsinda Blue 3 rizagaruka mu buryo bwihariye ndetse ko hari n’imishinga ryatangiye gukora rizatangirana bundi bushya.

Chakie yanahishuye ko bitarenze uyu mwaka, abafana bakunze Blue 3 mu gihe cyo hambere bazongera kuyibona bundi bushya.

Mu 2003 Lilian Mbabazi ni we wahuje bagenzi be Jackie Chandiru na Cindy Sanyu bashinga Blue 3 nyuma yo kumenyanira mu irushanwa rya Coca Cola Pop star.

Nyuma yo gutandukana ari Cindy Sanyu,Lilian Mbabazi na Jackie Chandiru  buri wese yagiye gukora umuziki kugiti cye , nyuma Cindy na Lilian babyaye batararushinga, naho Jackie we yatandukanye n’umugabo batarabyarana nyuma aza kwishora mubiyobya bwenge kugeza aho bamujyana mu kigo ngororamuco bamuvomamo ibyo biyobyabwenge yanyoye.

Jackie Chandiru
Lilian Mbabazi
Cindy Sanyu

 

Abari bagize itsinda rya Blue 3 bagiye kongera gusubirana nk’itsinda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger