AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Abarenga 63 bahitanwe n’igisasu mu bukwe

Mu gihugu cya Afghanistani igisasu cyahitanye abarenga 63 naho abagera ku 180 barakomereka mu bukwe bwaberaga i Kabul.

BBC yatangaje ko urupfu rw’aba bantu bose baguye mu bukwe, rwakomotse ku mwiyahuzi winjiyemo agaturitsa icyo gisasu.

Ibyo byabaye ejo ku wa gatandatu nyuma gato ya saa yine na 40 z’ijoro ku isaha y’i Kabul, mu gace k’uburengerazuba bw’uyu mujyi gatuwe cyane n’abayisilamu b’aba Shia.

Umutwe w’Abatalibani wahakanye ko atari wo wagabye icyo gitero. Nta wundi mutwe wari wigamba icyo gitero.

Mu bihe bishize, intagondwa z’abayisilamu b’aba Sunni, barimo n’Abatalibani n’umutwe wiyita leta ya kisilamu, bakomeje kugenda bibasira ba nyamucye b’aba Shia Hazara muri Afghanistani na Pakistani.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Afghanistani yemeje uwo mubare w’abishwe hashize amasaha icyo gitero kibaye.

Amafoto yo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imirambo inyanyagiye mu cyumba (‘salle’) ubwo bukwe bwaberagamo, mu gihe ameza n’intebe byari byahirimye.

Aha muri Afghanistani, ubukwe bukunze gutahwa n’abashyitsi babarirwa muri za magana, bagateranira muri za ‘salles’ aho akenshi abagabo bicara ukwabo batandukanye n’abagore n’abana.

Mohammad Farhag wari watashye ubwo bukwe yavuze ko yari anyarukiye aho abagore bicara ubwo yumvaga ikintu giturika bikomeye mu gice cyicaramo abagabo.

Yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Buri muntu wese yirukiye hanze atera hejuru kandi arira”.

“Mu gihe cy’iminota igera hafi kuri 20, ‘salle’ yari yuzuyemo umwotsi. Hafi buri muntu wari wicaye mu gice cy’abagabo yapfuye cyangwa yakomeretse. Ubu, nyuma y’amasaha abiri igisasu gituritse, baracyakura imirambo muri ‘salle'”.

Sayed Agha Shah, umuseriveri (‘serveur’) wari uri muri ubwo bukwe, yavuze ko “buri muntu wese yari arimo kwiruka” nyuma yo guturika kw’icyo gisasu.

Yongeyeho ati: “Benshi mu baseriveri bagenzi banjye bapfuye cyangwa barakomereka”.

Iki gisasu gituritse hashize iminsi 10 gusa ikindi gisasu giturikiye hanze y’ikigo (‘station’) cya polisi aha mu murwa mukuru Kabul kigahitana abantu 14 naho abandi hafi 150 bagakomereka.

Ababauriye ababo muri ubu bukwe bari basazwe n’agahinda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger