AmakuruAmakuru ashushye

Abarangije amashuri abanza batangiye gukora ibizamini bya leta

Kuri uyu wa mbere tarikib ya 12 Nyakanga 2021, nibwo abanyeshuri barangije amashuri abanza bageze aho bagomba gukorera ibizamini bya leta, aho byitezwe ko byitabirwa n’abagera ku 254 678.

Ku rwego rw’Igihugu, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangirije ibi bizamini ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi ruherereye mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.

Kuri iri shuri hagiye gukorera abanyeshuri 385 baturutse ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi, Urwunge rw’Amashuri rwa Muganza ya Kabiri na Irerero Academy.

Muri aba banyeshuri ariko harimo batandatu baturutse ku Ishuri ribanza rya Rigogwe bazanywe gukorera aha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi ku mpamvu z’uko aho bagombaga gukorera ari kure y’aho bataha.

Inkuru yabanje

Hatangajwe igihe abasoza amashuri abanza bazakorera ibizamini bya leta banahabwa amabwiriza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger