AmakuruPolitiki

Abaperezida batandukanye bageneye Putin ubutumwa bw’ishimwe

Nyuma yuko Vladimir Putin atsindiye kongera kuyobora u Burusiya mu myaka itandatu iri imbere, abakuru b’ibihugu bitandukanye bamwoherereje ubutumwa bamwifuriza ishya n’ihirwe banamushimira kuba yatsinze ano matora.

Vladimir Putin yaraye atorewe kongera kuyobora iki gihugu kiruta ibindi ku isi mu bunini ku majwi asaga 76% nk’uko ibyavuye mu ibarura ry’amajwi bibigaragaza.

Urutonde rugaragaza uko abakandida bagiye barushanya amajwi.

Ibihugu bitandukanye birangajwe imbere n’Ubushinwa byamaze koherereza uyu mugabo ubutumwa bw’ishimwe, mu gihe nta gihugu na kimwe cyo mu burengerazuba bw’isi kiramwoherereza ubutumwa nk’ubu, n’ubwo byitezwe ko Angela Merkel aza kubumwoherereza vuba, nk’uko byatangajwe na Steffen Seibert, umuvugizi wa Angela Merkel.

Mu butumwa bwifuriza insinzi perezida Putin, Xi Ping uyobora ubushinwa yavuze ko Ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi ari urugero rwiza ku mubano w’Ubushinwa n’Uburusiya.

Mu bandi bamaze koherereza Perezida Putin ubutumwa bw’ishimwe harimo Perezida wa Iran, uwa Kazakhstan, perezida wa Venezuela, uwa Cuba ndetse n’uwa Bolivia.

Magingo aya umubano w’igihugu cy’uburusiya n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ntiwifashe neza, imbarutso y’uku kutumvikana akaba waraturutse ku kuba igihugu cy’uburusiya gishinja Ubwongereza kuba bwaragerageje kuroga Sergei Skripal wahoze ari umutasi w’uburusiya ndetse n’umukobwa we Yulia.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger