AmakuruImyidagaduro

Abanyeshuri boroherejwe mu gitaramo NE-YO na Meddy bagiye gukorera i Kigali

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B, Ne-Yo n’Umunyarwanda Meddy nibo bazaririmba mu gitaramo kizaba nyuma y’umuhango wo Kwita Izina.

Kwita Izina ni umwe mu minsi mikuru ikomeye ngarukamwaka ibera mu Rwanda. Uw’uyu mwaka uzaba tariki 06 Nzeri 2019 mu Kinigi mu Karere ka Musanze hanyuma tariki 7 Nzeri habe igitaramo kizahuza aba bahanzi kikabera muri Kigali Arena.

Kwinjira mu musangiro no mu gitaramo ku meza y’abantu 10 ni ukwishyura $1200 angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda, hari itike y’abantu babiri bashobora kwishyura ibihumbu 230 by’amafaranga y’u Rwanda cyangwa se ibihumbi 130 ku muntu umwe.

Kwinjira mu gitaramo gusa mu myanya y’icyubahiro ni amafaranga ibihumbi 50 Frw, ibihumbi 25 Frw mu myanya y’icyubahiro, n’ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi 3 Frw ku banyeshuri. Amatike yatangiye kugurishwa kuri Kigali Arena no ku gishushu kuri RDB.

Uyu muhango uzitabirwa n’ibyamamare bitandukanye bizanita amazina abana b’ingagi bavutse muri uyu mwaka, muri bo hakaba harimo Tony Adams wakiniye Arsenal FC, Louis Van Gaal watoje amakipe atandukanye arimo Manchester United, Bayern Munich, Ajax Amsterdam, FC Barcelona n’ikipe y’igihugu y’u Buholandi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger