AmakuruAmakuru ashushye

Abanyeshuri bo muri kaminuza bigaragambije kubera ikizamini gikomeye

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Limpopo  yo mu majyaruguru y’ Afurika y’Epfo  banze gukora ikizamini bahitamo kwigaragambya ngo kubera ko ikizamini cyari gikomeye cyane.

Ibitangazamakuru byo muri Afurika y’epfo byatangaje ko abanyeshuri bo muri kaminuza yo muri iki gihugu banze gukomeza gukora ikizamini cya filozofiya(philosophy), nuko batangira kwigaragambya kubera ko ngo cyari gikomeye. Ibi byabereye kuri kaminuza ya Limpopo.

Umwe mubanyeshuri utashatse ko amazina ye atangazwa aganira n’igitangazamakuru Sowetan Live  yavuze ko baguye mukantu no kubona ibibazo byose biri mukizamini bikomeye cyane bitandukanye n’ibyo bo bari biteze.

Yagize ati “Mu kugaragaza ko iki kizamini kitarimo gushyira mu gaciro, ishuri ryose twasohotse. Ndetse na bamwe b’abahanga cyane nabo basohotse.”

Abandi banyeshuri bashyize mumajwi umwarimu wabo bavuga ko adasobanukiwe na filozofiya(philosophy) abagisha bibaza ukuntu yabaza ibibazo bikomeye gusa mu kizamini. “N’umwarimu ubwe ntabwo asobanukiwe n’isomo rya filozofiya. None ni gute yaritwigisha? Iki kizamini ntabwo ari cyo twari twiteze. yabikoze abishaka.”

Nyuma yiyo myigaragambyo bamwe mu banyeshuri bafashe Videwo z’iyo myigaragambyo bazihererekanyije ku mbuga nkoranyambaga, zigaragaramo  umunyeshuri umwe agenda hejuru ku meza yo muri iki cyumba cy’ishuri bari bagiye gukoreramo ikizamini.

Abanyeshuri ubwo bari batangiye gusohoka banga gukora ikizamini

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger