AmakuruAmakuru ashushye

Abanyeshuri 3 bari bafungiwe kwangiza ifoto ya Perezida Nkurunziza bafunguwe

Leta y’u Burundi yarekuye abanyeshuri batatu b’abakobwa bari bafungiye kwangiza ifoto ya Perezida Nkurunziza Pierre , nyuma yo kotswa igitutu n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri w’Ubutabera, Kanyana Aimée Laurentine, yabwiye Radio na Televiziyo y’Igihugu (RTNB) ko abakobwa barekuwe agira inama ababyeyi gukomeza kwigisha uburere abana babo.

Yagize ati “Turasaba ababyeyi gukaza uburere baha abana babo. Tuributsa abana ko bagomba kubaha abayobozi kandi ko imyaka 15 ishobora gutuma ukurikiranwaho icyaha. Ubutaha, ubutabera buzafata imyanzuro kuri iyo myitwarire.’’

Reuters yanditse ko abanyeshuri batatu aribo bari bagifunze mu bana barindwi bafatiwe mu Ntara ya Kirundo muri Werurwe 2019. Bashinjwaga gutuka Perezida Nkurunziza nyuma yo kwangiza ifoto ye iri mu bitabo by’ishuri.

Komisiyo ya Loni ku Burundi kandi yavuze ko muri iki gihugu harera ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu, bikorwa n’inzego z’umutekano n’urubyiruko rwo mu ishyaka rya Nkurunziza ruzwi nk’Imbonerakure, gusa u Burundi buhakana bw’ivuye inyuma ibi birego byose.

Mu mwaka 2016, abana 11 bafunzwe bashinjwa kwangiza amafoto ya Nkurunziza yari mu bitabo mu gihe abarenga 300 bo mu Ishuri rya Ruziba birukanwe.

Urukiko rw’Intara mu Kirundo ku wa Gatatu w’icyumweru gishize rwanzuye gukomeza kuburanisha urubanza rw’aba bakobwa mu mizi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger