AmakuruAmakuru ashushyeUburezi

Abanyeshuri batanu batawe muri yombi nyuma yo gusoza gukora ikizamini cya Leta

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’abanyeshuri batanu bakurikiranyweho kwangiza ibikoresho by’ishuri ku bushake nyuma yo gusoza ibizamini bya Leta taliki ya 29 Nyakanga 2021.

Umuvugizi wa RIB Thierry B Murangira yemeje amakuru y’ifatwa ry’abo banyeshuri, avuga ko bakurikiranyweho kwangiza ibikoresho by’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi Ngiro (TVET) rya ESECOM Rucano riherereye mu Karere ka Ngororero.

Yavuze ko ku wa Kane Taliki ya 29 Nyakanga ari bwo abakekwa bagiye mu kabari bakanywa ibisindisha bakagaruka basinze, bikarangira batwitse aho abanyeshuri bararaga, ibitanda baryamagaho bikangirika.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Nubwo amazina y’abakekwa atatangajwe, Murangira yabwite itangazamakuru ko abafashwe bose bari mu kigero cy’imyaka 18 na 25 y’amavuko.

Murangira yagize ati: “RIB iraburira abantu bose ko itazihanganira umuntu wese uzafatwa akora ibyaha nk’ibi kandi tuributsa abantu kubyirinda kuko kwangiza bihanwa n’amategeko.”

Abakekwaho icyo cyaha bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngororero mu gihe iperereza rigikomeje.

Kwangiza umutungo w’undi muntu bihanishwa ingingo ya 186 y’itegeko rihanaibyaha mu Rwanda.

Iyo umuntu ahamwe n’iki cyaha cyo kwangiza umutungo w’undi, ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atanu hiyongereyeho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 300,000 ariko atarenze 500,000 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ni mu gihe umuntu uhamwe n’icyaha cyo kurimbura umutungo w’undi ashobora guhanishwa munsi yimyaka itatu ariko ntarenze imyaka itanu hiyongereyeho ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Iri fatwa rije rikurikira amashusho atandukanye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga z’abakandida batwitse amakaye yabo n’indi myitwarire mibi ifitanye bijyanye byakozwe mu izina ry’ “ibirori” byo kurangiza ibizamini bya Leta.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger