AmakuruAmakuru ashushye

Abanyeshuri bakanguriwe kwiga bakeneye ubumenyi kurusha akazi

Mu muhango wo guhemba abana b’Abakobwa bitwaye neza mu bizamini bya Leta, abanyeshuri bahawe impanuro zo kwiga bafite gahunda yo kongera ubumenyi bwabo kurusha kwiga bumva ko bakeneye akazi.

Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa baravuga ko n’ubwo hari abarangiza amashuri bakabura akazi, bidakwiye kuviramo ababyiruka gucika intege no guta ishuri kuko icya mbere ari ubumenyi kuko ari bwo butunzi bwa mbere umuntu yakwifuza, kuko bugufasha no kwihangira umurimo.

Bakomeje kandi basaba ababyeyi bakura abana mu ishuri, babasaba kubafasha imirimo yo mu rugo, abandi na bo bakabaca intege bababwira ko n’abize nta cyo byabamariye kureka imyumvire nk’iyo idahwitse.

Bongeyeho kandi ko ababyeyi nk’aba bakwiye kwamaganwa.

Sylvain Mudahinyuka ushinzwe siyanse n’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’uburezi agira ati “Hari abantu bajya bigira abatware b’amateka, umwana yajya ku ishuri umubyeyi agashaka kumubwira ko atazabona akazi, nyamara atazi uko bizagenda ejo hazaza.”

Ibyo ngo ntibikwiye, ahubwo ababyeyi n’abayobozi bakwiye gufasha abana bose bakagana ishuri kuko “ejo hazaza uhategura nonaha.”

Régine Iyamuremye, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Imbuto Foundation, yunganira Mudahinyuka avuga ko aho guca abana intege, ababyeyi baba bakwiye kubatera akanyabugabo.

Ati “Uguca abakiri batoya intege ntibyubaka, kuko bituma ibyo bari kuzigezaho bidashoboka.”

Yungamo ati “Abana baba bakeneye inama z’abakuru. Aho kubaca intege ahubwo tubereke ko bashoboye, bashobora kugera ku byo ababyeyi batabashije kugeraho.”

Anavuga ko igihe batabashije kubona akazi, cyangwa bakabura ubushobozi, bishyize hamwe bagera aho bakeneye kugera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger