AmakuruImikino

Abanyerezaga amafaranga y’inkunga FIFA yatangaga bakuwe amata ku munwa

Mu gihe hakunze kumvikana amakuru avuga ko abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru banyereza amafaranga FIFA igenera amashyirahamwe atandukanye(Confederations), iki kibazo cyavugutiwe umuti mu nama mpuzamahanga ya FIFA iherutse kubera i Kigali.

Ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukwakira 2018, I Kigali mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga y’abayobozi bakuru ba FIFA  yari iyobowe n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi Gianni Infantino, muri iyi nama haganiriwe ku bibazo bitandukanye ndetse binafatirwa imyanzuro harimo n’uwo guca ingeso yo kurya amafaranga FIFA iba yageneye amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye bigize iri shyirahamwe.

Mu gushaka igisubizo kirambye kuri iki kibazo, bemeje ko bagiye kujya bohereza abagenzuzi b’imari mpuzamahanga kugira ngo barebe niba koko amafaranga yatanzwe na FIFA yarakoresheje mu mishinga yari agenewe.

Iki kibazo cyo kunyereza amafaranga y’inkunga ya FIFA kimaze gufata indi ntera cyane cyane muri Afurika. Undi mwanzuro wafashwe ni uko igikombe cyahuzaga amakipe yo muri Amerika y’Amajyepfo (Copa Amerika) cyimuriwe amatariki kuko kizaba kiba hagati ya tariki 12 Kamena na Nyakanga. Iki gikombe cyatangiye mu 1975.

Mu bindi ni uko umukino w’abagore mu mupira w’amaguru ugiye kongererwa ubushobozi na wo ugatera imbere.  Infantino yavuze ko n’ubwo bitoroshye ko ugera aho uw’abagabo ugeze ariko bazagenda bongeramo ubushobozi kugira ngo na wo utere imbere.

Indi nkuru wasoma: Imyanzuro ikomeye yafatiwe mu nama y’abayobozi bakuru ba FIFA yateraniye i Kigali

Perezida wa FIFA Giani Infantino atangaza imyanzuro yavuye mu nama yagiranye na bagenzi be.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger