AmakuruImyidagaduro

Abanyarwenya bo muri Uganda hamwe na Weasal basusurukije abitabiriye Seka Fest

Umuhanzi Weasal wo mu itsinda rya Good Lyfe afatanyije n’abanyarwenya batandukanye bo muri Uganda, basendereje ibyishimo abo mu Mujyi wa Kigali mu gitaramo cya Seka Fest cyabaga ari icya gatatu mu iserukira muco rya Seka Fest riri kuba ku nshuro ya Kabiri.

Iri Serukira muco ryatangiye ku Cyumweri taliki 24 Werurwe 2019, ribimburiwe n’igitaramo cy’umunyarwenya Michael Sengazi.

Ni mugihe ku wa Gatanu habaye ibitaramo byo mu modoka zitwara abagenzi zazengurutse ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Abanyarwenya bafashije abantu kumwenyura no guseka bishimira kumva urwenya rwa bo, harimo uwitwa  Jaja Bruce wagiye imbere y’abitabiriye yisize ingwa mu maso, asa nk’umusaza.

Yatembagaje abantu ubwo yerekanaga imbyino za kera, iz’ubu n’izo mu gihe kizaza. Ibi byose yabikoraga anifashisha umukobwa wabyinaga ibimenyerewe mu kimansuro.

Teacher Mpamire uzwi ho kwigana Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni nawe yageze ku rubyiniro benshi baranyurwa. Uyu musore ukina ari nka mwarimu ni nabyo yeretse abakunzi be bari bamutegereje ari benshi.
Nk’uko bisanzwe bmenyerewe mu myambarire ye, Teacher Mpamire yaje ku rubyiniro mu ikositumu ya karokaro, akavarisi karimo ibitabo n’inzogera mu ntoki. Ntabwo yahatinze kuko yahise ajya mu bafana atangira abasuhuza nk’umwarimu uri mu ishuri.

Yamaze gusuhuza abafana bari bahindutse abanyeshuri, ubundi abaririmbisha za ndirimbo zo mu kiburamwaka no mu mashuri abanza.

Yakomeje abaza ibibazo bye bijijisha benshi, abantu barushaho kuryoherwa.

Hakurikiyeho Itsinda ry’abanyarwenya babiri Madrat na Chiko bashimishije abantu ku kigero cyo hejuru.

Aba basore bakoreshaga Ikigande cyinshi bateye urwenya ku bakobwa bambara ibintu bibyibushya ikibuno uko bitwara bari kubyina, ngo ‘baba bitarutsa kugira ngo abahungu batamenya babyambaye’.

Abahanzi Charly na Nina baririmbye muri iki gitaramo indirimbo imwe, hamawe na Sintex nawe wahagaragarije impano ye muri muzika.

Umuhanzi Weasal wo muri Uganda mu Itsinda rya Good Lyfe niwe wagisoje aho yaririmbye indirimbo nka Amaso, Bread and Butter, Juice, n’izindi zitandukanye.

Ynabonyeho umwanya wo kubwira abakunzi ba Good Lyfe ko nubwo mugenzi we Radio amaze umwaka yitabye Imana, ari ku mwumva iruhande rwe n’ubwo abantu batamubona.

Iri serukiramuco rirashyirwaho akadomo uyu munsi ku cyumweru aho ibihangange muri Afurika bihurira mu gitaramo kimwe. Abo ni Basketmouth wo muri Nigeria, Eric Omondi wo muri Kenya na Salvador wo muri Uganda.

Weasal niwe wasoje iki gitaramo
Teacher Mpamire yasekeje benshi yifashishije uburyo bwe bwo kwigisha
Djadja Bruce yakoreshaga imbyino mu rwenya rwe

Charly na Nina
Alex Muhangi nawe yishimiwe mu rwenya rwe
Abitabiriye bizihiwe
Syntex nawe yaririmbye muri iki gitaramo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger