AmakuruAmakuru ashushye

Abanyarwandakazi batanu baje ku rutonde rw’abagore100 bayoboye impinduka muri Afurika

Abanyarwandakzi batanu bari ku rutonde rw’abagore 100 bayoboye urugendo rw’impinduka ku mugabane w’Afurika  (Infruantial Women in Africa) mu mwaka wa 2021.

Uru ni urutonde rukorwa n’igitangazamakuru cyitwa Avance Media, mu gushimira aba bagore bari mu nzego z’ubuyobozi bakomeje kubera urugero abari n’abategarugori bakiri bato.

Ni urutonde rw’umwaka wa 2021 rwakozwe na Avance Media, iki gitangazamakuru cyibanda cyane ku nkuru zigamije kwihutisha iterambere k’umugabane w’Afurika.

Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku bunararibonye mu miyoborere yabo, ku kuzuza inshingano zabo bwite, umuhate ubaranga ndetse no gusangiza abandi ubumenyi.

Muri abo bagore barimo Abanyarwandakazi batanu barimo ;

Madamu Jeannette Kagame washinze Umuryango Imbuto Foundation ukomeje kugira uruhare mu iterambere ry’abari n’abategarugori mu Rwanda.

Louise Mushikiwabo usanzwe ariUmunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) wanagaragaje impinduka nziza muri uyu muryango kuva yajya kuri uyu mwanya.

Dr Monique Nsanzabaganwa watorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Dr Agnes Kalibata usanzwe ari Umuyobozi w’umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA).

Dr Agnes Binagwaho usanzwe ari Umuyobozi wa Kaminuza mpuzamahanga yigisha ibijyanye n’ubuzima rusange kuri bose (University of Global Health Equity-UGHE).

Uru rutonde rwa (Infruantial Women in Africa) hariho abagore bafite imyanya ikomeye mu bihugu byabo ku mugabane w’Afurika nka Madamu Samia Suluhu Hassan uyobora Tanzania, Sahle-Work Zewde Perezida wa Ethiopia umuhanzikazi Angelique Kidjo, Ngozi Okonjo-Iweala n’abandi .

Uru rutonde rw’abagore 100 bakomoka mu bihugu 28 bagiye bakora ibikorwa binyuranye ku rwego rw’ubuyobozi, mu burezi, muri dipolomasi, mu myidagaduro no mu Itangazamakuru.

Madamu Jeannette Kagame washinze Umuryango Imbuto Foundation ukomeje kugira uruhare mu iterambere ry’abari n’abategarugori mu Rwanda.
Louise Mushikiwabo usanzwe ariUmunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) wanagaragaje impinduka nziza muri uyu muryango kuva yajya kuri uyu mwanya.
Dr Monique Nsanzabaganwa watorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe
Dr Agnes Kalibata usanzwe ari Umuyobozi w’umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA)
Dr Agnes Binagwaho usanzwe ari Umuyobozi wa Kaminuza mpuzamahanga yigisha ibijyanye n’ubuzima rusange kuri bose (University of Global Health Equity-UGHE).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger