AmakuruImikino

Abanyarwanda ntibahiriwe n’itangiriro z’irushanwa mpuzamahanga rya Tennis rihuje abana bo mu bihugu 20

Abana b’abanyarwanda batangiye nabi mu irushanwa mpuzamahanga rya Tennis rihuje abana bo mu bihugu 20 ‘Kigali Junior international Open’ ribereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.

Iri rushanwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abakinnyi 69 bavuye mu bihugu 20, rihuje abakinnyi bari munsi y’imyaka 18 muri Tennis ryatangiye ku  wa Mbere ku bibuga by’uyu mukino biherereye muri Cercle Sportif mu Rugunga, biteganyijwe ko rizasozwa ku wa 28 Kamena 2019.

U Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi batanu b’abahungu ndetse n’abakobwa batatu. Mu bakinnyi 69 bitabiriye harimo abakobwa 24 n’abahungu 45, aho bazakina mu byiciro byombi; abakina ari umwe (Single) ndetse n’abakina ari babiri (Double).

Mu cyiciro cy’abakobwa, Irumva Matutina yatsinzwe n’umunya-Afurika y’Epfo, Hope Kelly, 6-0 6-0, Niyonshima Clenia atsindwa n’Umuhindekazi Kashyap Himadri 6-1 6-4 mu gihe Grace Gaga na we yatsinzwe n’umuhindekazi Sharma Renee 6-0 6-0.

Mu bahungu ku wa Mbere, Mfashingabo yatsinzwe na Yalamacnhili wo mu Buhinde 6-1 6-1, Ishimwe Olade atsindwa na Rukhaiyar Harshal na we wo mu Buhinde 6-0 6-0. Ishimwe Emmanuel yatsinzwe n’Umufaransa Tailleu 6-7 6-4 6-4, Muhire Joshua atsindwa n’Umuhinde Patel Dhanushi 6-2 6-3.

Habimana Valens , Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, aganira na igihe ,yavuze ko u Rwanda rwifuje kwakira iri rushanwa ku nshuro ya kabiri kuko ryo riri ku rwego rwisumbuye, rwa gatanu.

” Ni ubwa kabiri ribaye mu Rwanda. Irya mbere ryabaye mu mwaka ushize. U Rwanda rwifuje kwakira irindi rushanwa kandi ryo rikaza riri kurwego rwisumbuye, aho ryo riri kuri Grade ya gatanu, J-G5. Iyi iba ifite amanota menshi kurusha iyo twakiriye ubushize.”

“Ntabwo ari buri wese wemerewe kurizamo, ryitabirwa n’abari ku rutonde rwa Tennis ku Isi ni yo mpamvu mubona haje ibihugu byinshi.”

Ibihugu byitabiriye harimo u Burundi, Uganda, u Bufaransa, u Buhinde, Israel, Afurika y’Epfo, Ibirwa bya Comores, Kenya, Madagascar, U Bwongereza , Ethiopia, Misiri, Uburusiya, Ubusuwisi, Mali, Nigeria, Zimbabwe na Romania.

Umunyarwanda umwe, Karenzi Bertin, numero ya 1800 ku Isi ni we uri mu bakinnyi 15 bitabiriye iri rushanwa bakomeye.

Ishimwe Emmanuel yakinnye n’Umufaransa Tailleu wamutsinze amaseti 2-1 ( 6-7 6-4 6-4)
Muri iri rushanwa hari n’abakina ari babiri yaba mu bakobwa cyangwa abahungu
Umuhinde Patel Dhanushi ntiyoroheye Muhire Hoshua w’umunyarwanda
Muhire Joshua yatsinzwe 6-2, 6-3 mu mukino yahuyemo na Dhanushi wo mu Buhinde
Tailleu wo mu Bufaransa ni umwe mubagaragaje ubuhanga muri iyi mikino

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger